Ni amahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’igororero ra Nyagatare, SP Donatha Mukankuranga, aho ku munsi wambere uwatangije ibiganiro ari Habarugira Angeline, avuga ko ayitezemo impiduka.
Yagize ati” twiteze impinduka muri aya mahugurwa zifatika kuko ari amahugurwa agamije gufasha abanda mu matsinda hagamije mu guhindura abandi batayitabiriye, nkaba nsaba abayitabiriye kuyakurikira neza, kugirango bazabashe gufasha abandi bagenzi babo batabashije kuyitabira.”
Ni amahugurwa ahuriwemo n’ibigo bitanga inyigisho z’isanamitima birimo Ushinzwe Prison Fellowship na Foundation DIDE, yitabiriwe n’Abagororwa icyenda barimo abagore 3 n’abagabo 6 hakiyongeraho Abakozi b’umwuga b’Urwego 2 b’Igororero rya Nyagatare aribo ishinzwe imibereho myiza ndetse n’ushinzwe amasomo, akaba yaramaze iminsi itanu bahugurwa uburyo ibiganiro mu matsinda ari ingenzi mu guhindura imitekerereze ya bamwe biciye mu biganiro hagamije komorana ibikomere biciye muri gahunda ya Mvura nkuvure.
Ndizeye Benjamin yafashe ijambo maze avuga ko mu buzima yanyuzemo yabanye n’abantu bafite ihungabana batewe n’ingaruka za Genoside yakorewe abatutsi muwa1994 ariko kubera ibiganiro bakaba barakize ibikomere.
Yagize ati” mbere byari bigoye nta bumenyi buhagije kuri gahunda ya Mvura nkuvure twari dufite, aho twayimenyeye, byaradufashije cyane kuko ari gahunda ituma abantu bakira ibikomere bari bafite mu mitima yabo, bakubaka imibanire myiza kandi bagashobora kongera kwiyubaka, muri iki gihe uburwayi bwo mu mutwe buri ku kigero kiri hejuru, aho usanga mu bantu 5, umwe aba afite uburwayi bwo mu mutwe, gahunda ya Mvura nkuvure ni uburyo bumwe igihugu cyahisemo mu guhangana n’icyo kibazo kandi byatanze umusaruro.”
Umuyobozi w’igororero rya Nyagatare, SP Donatha Mukankuranga, yavuze ko mvura nkuvure yatanze umusaruro kuko abana bari bafite ibibazo byo mu mutwe ubona ko yabafashije cyane.
Yagize ati” Hari abana bafunze bari bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mutwe, ariko kuva mvura nkuvure yatangira bagatangira kubegera bakaganirizwa ubona ko twatangiye kubona umusaruro ushimishije kandi ntabwo ari mu Igororero rya Nyagatare gusa no kuyandi Magororero byatanze umusaruro ufatika kuko benshi bitangira ubuhamya uko Mvura nkuvure yabagiriye umumaro bakagenda bakira ibikomere biciye mu biganiro mu matsinda, turashimira imiryango yiyemeje gufasha abanyarwanda gukira ibikomere kandi turabizeza ko umusanzu wanyu ari itafari rikomeye mu kubaka Igihugu.”
Mvura nkuvure ni ibiganiro bikorwa mu matsinda abayarimo bakaganira ku bibazo bafite bakabohokerana mu rwego rwo gukira ibikomere by’ibintu biba byarababayeho, bikabafasha kubana n’abandi mu mahoro.
Mvura nkuvure ikorwa mu matsinda hagamijwe komorana ibikomere
Abari mu matsinda buri wese bisanzuranaho bakaganira buriwese akabohokera mugenzi we.
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…
Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…
RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…
This website uses cookies.