Ni umukino witabiriwe na Komiseri Mukuru wa RCS CGP Evariste Murenzi, murwego rwo kwereka abakozi ko ashigikiye impano zabo, aho umukino warangiye ikipe y’ishuri rya RCS Training school Rwamagana, iriyo yegukanye igikombe itsinze ikipe y’Igororero rya Musanze ibitego 05 kuri 03, gusa amakipe yose yageze kumukino wanyuma yose yahembwe, abakinnyi bose bambikwa imidari na Komiseri mukuru wa RCS mu rwego rwo kubashimira ubwitange bagize, bahabwa n’ishimwe ry’amafaranga ndetse n’imipira izajya ibafasha, gukomeza kwitoza kugirango impano zabo zitazasubira inyuma.
SP Gilbert Mbarushimana wari ukuriye imigendekere y’iri rushanwa, yashimiye amakipe yitabiriye amarushanwa, ndetse anasobanura intego y’irushanwa.
Yagize ati” Iri rushanwa ryatangiye muri Gicurasi, rifite intego yo guhuza abakozi bagasabana ndetse no kugira abakozi bafite ubuzima buzira umuze Physical fitness, no kureba abanyempano bashobora kuba bakina umupira kinyamwuga, twashoboye gutoranyamo abakinnyi beza bigaragaje kurusha abandi, ndasoza nsaba ko bikunze aya marushanwa yajya aba buri mwaka kugirango abakozi bakomeze kugira ubuzima bwiza no gukuza impano.”
Komiseri Mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, yavuze ko nubwo byagenze neza habuzemo ikipe y’abagore kandi ndifuza ko ubutaha niyo tuzayibonamo anashimira umuyobozi w’ingabo mu karere ka Muhanga waje kwifatanya nabo.
Yagize ati” ndashimira abateguye amarushanwa, nubwo nasanze yateguwe, ariko byagenze neza. Gusa ndashaka ko habaho n’ikipe y’abari n’abategarugori kuko ntayo nabonye, ubutaha ndayishaka, dukeneye amakipe abiri iy’abagore n’abagabo, dukeneye uburinganire, ndashima kandi disipuline yabaranze mukibuga kuko ariyo iba igomba kuranga abakinnyi, abakinnye uyumunsi ndabashimiye cyane kandi n’abatatwaye igikombe ubutaha ni mwebwe, icyo musabwa ni ugushyiramo ingufu.
Yasoje ashimira RDF yohereje brigade Col. Simba Nzeyimana Thadee, waje gukurikirana iri rushanwa ryaberaga mubwatsi bwe, avuga ko ari ikintu gikomeye cyane kuko yatangiye umupira akanawusoza. Ashimira abitabiriye bose abifuriza n’ibihe byiza.”
Aya marushanwa yosojwe uyumunsi, yatangiye amakipe ari 15 aturutse ku magororero yose uko ari 13 hakiyongeraho ishuri rya RCS Training School Rwamagana n’abakozi bakorera kucyicaro Gikuru cya RCS, agabanyije mu matsinda, bijyanye n’aho buri gororero riherereye, aho yari agabanyije mumatsinda ane amakipe yose agahura bagatoranyamo amakipe abiri azagera ku mukino wanyuma warangiye ikipe ya RCS Training School Rwamagana ariyo itwaye igikombe.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/09/final-2-1024x517.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/09/CG-Open-2-1024x768.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/09/Musanze-FC-1024x768.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/09/RCS-TS-Team-1024x768.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/09/CGP-at-match-1024x614.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/09/CG-open-4-1024x768.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/09/CG-Open-1024x679.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/09/CG-Final.3JPG-1024x679.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/09/CG-Final.7JPG-1024x679.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/09/CG-Final.6JPG-968x1024.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/09/CG-Final.8JPG-1024x679.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/09/DSC0813-1024x679.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/09/DSC0794-1024x679.jpg)