Iri huriro mpuzamahanga rishinzwe Kugorora n’Amagereza (ICPA), ridaharanira inyungu rihuriramo inzobere mu magereza ryashinzwe mu 1998, rifite intego yo guteza imbere no gusangira ubunararibonye no kubaka ubunyamwuga mu mwuga wo kugororora, hagamijwe guteza imbere umutekano rusange no kwita kubuzima n’imibereho myiza y’abaturage ku isi, uyu muryango kandi muburyo bwihariye wita kujya inama ku bijyanye n’ubukungu n’imibereho mu muryango w’abibumbye (ECOSOC).
Ihuriro ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’inzobere mu Kugorora zigera kuri 800, ziturutse impande zose z’isi, ICPA ni inama rusange ngarukamwaka ibera mubihugu bitandukanye, Kugira ngo ICPA ishyigikire iterambere n’ubudashyikirwa mu bijyanye n’inshingano zo kugorora, cyane cyane ibyagezweho biteza imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu no guteza imbere umwuga wo kugorora, iri huriro rikaba ryarahyizeho ibihembo ngarukamwaka mu kugorora, nkaho mu 2015 mu gihugu cya Ositaraliya, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwahawe igikombe mpuzamahanga mu rwego rwo gushimira kurengera ibidukikije hakoreshejwe Biogaz mu mumagororero.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka izibanda ” kukugorora himakazwa ubumuntu no kurushaho kureba ibindi byakorwa byagirira akamaro abari mu magororero byafasha mugukumira ibyaha kuko aribwo buryo bwiza bwo kugorora uwakoze icyaha” u Rwanda ruri mu bihugu byitabira iyo nama, bikaruha amahirwe yo kuhungukira Ubumenyi nubuhanga muburyo bugezweho, kuhungukira ibitekerezo bishya n’ikoranabuhanga bigendanye no gutegura abagiye gusoza ibihano gusubira mu buzima busanzwe.
Kubw’ubufatanye buhoraho hagati y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora n’iri huriro mpuzamahanga rishinzwe Amagereza no Kugorora (ICPA), u Rwanda rwamenyeshejwe ko ruzakira n’inama rusange ngarukamwaka ya 27 ya ICPA izaba kuwa 26-31 Ukwakira 2025, iri huriro niribera mu Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya kabiri cya Afurika kiryakiriye nyuma ya Namibiya yaryakiriye mu 2014.
RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…
Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…
Kuri uyu wa 12 Kamena ku Igororero rya Nyamasheke, abagororwa 644 basoje amahugurwa y’ubumwe n’ubudaheranwa…
Kuri uyu wa gatandatu taliki 06 Kamena 2026, RCS n’atekenisiye ba E-Huza bakomereje ubukangurambaga mu…
Ibikorwa nyongeramusaruro bikorerwa ku magororero atandukanye y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS ni bimwe mu…
Ku magororero ya Nyanza na Huye, kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Gicurasi 2026, RCS…
This website uses cookies.