Brig.Gen Evariste Murenzi, yari asanzwe ari mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda RDF, ugiye gusimbura CGP Juvenal Marizamunda, nawe wigeze kuba mu ngabo z’u Rwanda akaza guhindurirwa inshingano akaba umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi, guhera mu mwaka wa 2014 kugeza 2021 aho yagizwe umuyobozi mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora akaba ahinduriwe imirimo kuwa 05 Kamena 2023, aho agiye kuyobora Minisiteri y’ Ingabo z’u Rwanda nkuko byasohotse mu myanzuro y’Inama y’aba minisitiri iheruka guterana iheruka guterana yari iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
CGP Juvenal Marizamunda wari Komiseri w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora yagizwe minisitiri w’Ingabo.