Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Flash Updates
Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Komiseri Mukuru wa RCS yasuye Igororero rya Nyamasheke

Mu ruzinduko rw’akazi, kuri iki Cyumweru tariki ya 07 Nzeri 2025 Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, CG Evariste Murenzi yasuye Igororero rya Nyamasheke, aho yari yagiye kureba imibereho y’abahagororerwa muri rusange.

CG Evariste Murenzi yaburiye abusura abagororerwa ku Igororero rya Rusizi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Nzeri 2025 Komiseri Mukuru wa RCS CG Evariste Murenzi yagiriye uruzinduko rw’akazi ku Igororero rya Rusizi. Uru ruzinduko rwahuriranye n’isura rusange ry’abagororwa, aboneraho kubaganiriza no gusobanurira abaturage bari baje gusura ababo bororerwa mu Igororero rya Rusizi amwe mumakosa bajya bakora ashobora guhungabanya umutekano w’igororero n’uw’igihugu muri rusange.

Abana 17 bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare bari gukora ibizamini bya Leta

Aba bana batangiye ibizamini, harimo abahungu 16 ndetse n’umukobwa umwe. Bose uko ari 17 bari gukorana n’abandi bana ku Rwunge rw’amashuri rwa Nyagatare (GS Nyagatare). Ishuri ry’Igororero ry’abana rya Nyagatare ryigisha rigendeye na ryo ku nteganyanyigisho isanzwe ya Leta. Bityo bituma umwana uje kugororwa akomeza amasomo ye kandi nk’uko buri mwaka bigaragara batsinda ku rwego […]

Inama Njyanama y’Akarere ka Huye yasuye Igororero ry’abagore rya Nyamagabe

Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Kamena 2025, Inama Njyanama y’Akarere ka Huye iyobowe na Dr Kagwesage Anne bari kumwe n’umuyobozi wa Komisiyo y’imiyoborere myiza mu nama Njyanama mu Ntara y’Amajyepfo Madame Mugwaneza Evanys n’abandi bakorana, basuye banaganiriza abagororwa n’abantu bafunze bari mu Igororero ry’abagore rya Nyamagabe.

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"