Abagororwa mu Igororero rya Bugesera bahawe impano z’iminsi mikuru

Ku bufatanye n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS na Servers of Almighty Group(SOAG), bahaye impano z’iminsi mikuru abagororwa bo mu Igororero rya Bugesera kuri uyu m wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025.
Alarm Ministries na Calvary Wide Fellowship Ministries bakoreye Igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025, abagize itsinda rya Alarm Ministries ndetse n’Itorero rya Calvary Wide Fellowship Ministries bakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge aho bifatanyije n’abagororwa b’Abakiristo bagororerwa muri iri Gororero ndetse n’abashyitsi baturutse mu yandi madini n’amatorero.
Komiseri Mukuru wa RCS yasuye abari gukora igihano cy’inyungu rusange i Nyagatare

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Ukuboza 2025, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS CG Evariste Murenzi n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze n’umutekano ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare basuye bamwe mu bakorera igihano cy’inyungu rusange muri aka Karere. Ni igikorwa cyabaye mu rwego rwo kureba aho ishyirwa mu bikorwa rigeze ry’iteka rya Perezida No 22/O1 ryo kuwa 31/Werurwe 2023 rigena igihano cy’imirimo y’Inyungu rusange
Abagororwa mu Igororero rya Nyarugenge bibukijwe ingaruka mbi z’ihohoterwa

Ni ikigikorwa cyabaye muri Gahunda Mpuzamahanga ngarukamwaka mwaka yatangiye ku itariki 25 Ugushyingo 2025, aho u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kugaragaza uburemere bw’ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa, ingaruka zaryo ku muryango Nyarwanda no gushishikariza buri wese kugira uruhare mu kurikumira no kurirwanya hagamijwe kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’Isi igira […]
RCS yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Itorero rya Anglikani mu Rwanda

Mu muhango wa wabereye ku Cyicaro Gikuru cya RCS, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2025, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora(RCS) n’Itorero Anglicani mu Rwanda(EAR) byasinyanye amasezerano y’imikoranire. Ni amasezerano yashyizweho umukono na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi na Rev. Stephen Saano wari uhagarariye Most Rev. Dr Laurent Mbanda EAR.
Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi ari mu ruzinduko rw’akazi mu Gihugu cya Namibiya

CG Evariste Murenzi ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri(2) mu Gihugu cya Namibiya ku butumire bwa mugenzi we ushinzwe Igorora muricyo Gihugu, CG Raphael T Humunyela. Aba bayobozi bombi bakaba bashyize umukono ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye yasinywe mu ntangiriro z’umwaka wa 2025.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasuye abagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukwakira 2025, Abayobozi batandukanye b’Umujyi wa Kigali bari bayobowe n’Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza n’Iterambere ry’Abaturage mu Mujyi wa Kigali, Madam Urujeni Martine, basuye Igororero rya Nyarugenge riherereye mu Murenge wa Mageragere, bagirana ibiganiro n’abagororwa bahagororerwa.
Uburyo bushya bwashyizweho bwo gusura abagororwa buratanga icyizere cyo kwihutisha serivisi

Kuva tariki ya 1 Ukwakira 2025 Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS,rwatangaje ko habayeho impinduka mu bijyanye no gusura abagororwa n’abantu bafunze aho umuntu ushaka kugira icyo aha umuntu we uri mu igororero azajya amwoherereza amafaranga kuri telephone y’igororero umugororwa akaba ariwe wihahira ibyo akeneye.
Sinari niteze ko nzagororwa kandi mpaha n’ubumenyi-Umugororwa mu Igororero rya Nyamagabe

Abagororwa biga mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ryo mu Igororero ry’abagore rya Nyamagabe bafite ibyishimo nyuma y’uko bahawe amahirwe yo kwiga imyuga itandundukanye ikenewe cyane ku isoko.
Abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bari gutegurwa gusubira mu miryango

Aho bigaragariye ko bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bagenda basoza ibihano byabo ariko nyuma bikagaragara ko iyo bageze mu miryango bahura n’imbogamizi nyinshi zirimo: Ipfunwe,urwikekwe no kwiheza bikomoka ku byaha basize bakoze bituma batitabira gahunda za Leta, Gutakarizwa icyizere, Ihungabana riva ku byaha bakoze bikabaviramo kwimuka ahobari batuye, Kwinangira gusaba imbabazi abo bahemukiye, Amakimbirane mu miryango, Kwibona mu ndorerwamo z’amoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi.