Kugirango ihuriro (Club) runaka rijyeho haba hari ikibazo cyagaragaye muri sosiyete ariko kitazwi n’abantu benshi, rikajyaho rigamije kukigaragariza abantu bose bakamenya ko gihari, uburyo cyaje harebwa n’ingamba zo kugihashya ndetse n’uburyo cyakwirindwa ntihazagire uhura nacyo biturutse ku butamenya, kucyirinda akaba ariyo ntego iba igamijwe kuko iyo ikintu cyamaze kumenyekana ku rwego runaka ubwirinzi bwacyo buba bushoboka cyane bikanafasha gutanga ubutumwa ku bandi batari no muri ayo matsinda.
Iyo mahuriro akora neza arafasha bigatuma abantu benshi bunguka ubumenyi butandukanye, iyo abari muri ayo mahiriro bahuza imyumvire bagasenyera umugozi umwe, birabafasha bakabasha kungukiramo byinshi bibafasha gusobanukirwa ikintu batari bafiteho amakuru ahagije mu buzima baba barimo, bijyanye na gahunda ndetse n’untumbero iryo huriro riba ryarihaye ndetse rikabona abayoboke benshi bitewe nuko ibikorwa byabo biba byivugira ndetse n’abaririmo bakagaragaza itandukaniro n’abatararigiyemo.
Umuyobozi wa gereza y’abana ya Nyagatare SP Donatha Mukankuranga, avuga ko amahuriro afasha abafunzwe kugororoka binyuze mu biganiro biyatangirwamo bigafasha abayabamo gusobanukirwa byinshi.
Yagize ati” Iyo amahuriro akora neza biradufasha cyane mu kugorora ababa barakoze ibyaha, kuko akenshi usanga ababikora babiterwa no kutamenya icyo kintu bakabikora batazi ko bizagira ingaruka, iyo bageze muri gereza bakajya muri ya mahuriro (Clubs) bigiramo byinshi batari bazi bigahindura imyumvire bari bafite, cyane nk’aha kuri gereza y’abana bijyanye n’ikigero cyabo, usanga bakora icyaha hakazamo no kuba batari bazi ko icyo bakoze ari icyaha bagera mu matsinda bagasobanurirwa ububi bw’ibyaha bakoze bigafasha mu kwirinda kuzabisubiramo.”
Akomeza avuga ko hari benshi nyuma yo kujya mahuriro batanga ubuhamya ku buryo bagiye bakora ibyaha batazi ko ari ibyaha cyane nko kunywa ibiyobyabwenge , ariko bakaba barasobanukiwe ububi bwabyo biciye muri ayo mahuriro ndetse bo ubwabo bakaba basaba ko bazajya bahabwa umwanya bakajya mu bigo byo hanze bakajya kwigisha abandi bana bari mukigero kimwe bagasobanukirwa ububi by’icyaha nabo ntibazabigwemo kubera ubutamenya.
Muri Gereza habamo amahuriro (Clubs) atandukanye ajyanye no kwirinda ibyaha bitandukanye, nk’ihuriro rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ihohoterwa, kurwanya Sida n’andi atandukanye.ni gereza igororerwamo abana batarageza imyaka y’ubukure, baba barakoze ibyaha bitandukanye bakajyanwa kugororwa kugira ngo bazavemo Abanyarwanda bazima kuko abana aribo maboko y’Igihugu.


