URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abanyeshuri b’itorero Adivantisiti biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare basuye Igororero rya Nyagatare

Kuri iki cyumweru tariki ya 02/04/2023, Abanyeshuri b’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, basuye abana bagororerwa mu igororero rya Nyagatare, mu rwego rw’ivugabutumwa nkuko n’andi madini ajya abigenza.

Share this Post

Ni uruzinduko ruri muri gahunda zisanzwe z’amadini, amatorero ndetse n’amakorari akora bigamije iyogezabutumwa, aho rwarakozwe n’itsinda ry’abanyeshuri batandatu bayobowe na Maniriho Jean Claude, umuyobozi w’itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, baje kwigisha abana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare ijambo ry’Imana ndetse no kurushaho kumenya inyigisho za bibiliya.

Nyuma yo kubwiriza no gutambutsa inyigisho za bibiliya, abashyitsi basusurukije abana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare binyujijwe mu ndirimbo, batanga ibitabo binyuranye by’iyogezabutumwa bikoreshwa n’iryo torero, harimo Ibyigisho biyobora abakuze ku kwiga Bibiliya 15, Inama z’imana 25, Ubuzima buzira umuze 25 bizafasha aba bana gukura mu gakiza ndetse no kubakundisha gusoma ibitabo bitandukanye ndetse banatanga bimwe mu bikoresho nkenerwa kuri abo bana harimo impapuro z’isuku, amasabune, umuti w’amenyo, amavuta yo kwisiga n’imyenda.

Umuyobozi wungirije w’Igororero rya Nyagatare SP Richard Cyubahiro, yashimiye iryo tsinda ry’abanyeshuri kuri urwo ruzinduko ndetse anabashimira ku butumwa batanze.

Yagize ati” mwakoze kuza kuganiriza aba bana kandi ndabashimiye ku butumwa mwatanze, uyi ni umusanzu ikomeye mu gikorwa cyo kugorora ikindi kandi inkunga y’ibikoresho mwatanze, izafasha aba bana, ndabasaba kuzajya muza kare kuko urabona ko inyigisho zanyu zari zikenewe, abana wabonaga banyotewe no kumva ijambo ry’Imana ndabashimiye kandi Imana ikomeze ibagure mu murimo wayo mukora.”

Ibikorwa by’ivugabutumwa mu Magororero bimaze kumenyererwa aho, usanga banagera igihe bakabatiza abayoboke babo bashya baba barakiriye agakiza bageze mu Igororero.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form