Categories: Amakuru ya RCSSlider

Abana ba gereza ya Nyagatare bizihije umunsi w’umuganura basangira amafunguro ya Kinyarwanda

Uyu munsi nkuko n’ahandi hose mu gihugu bizihije umunsi w’umuganura kuri gereza y’abana ya Nyagatare, abana bizihije umunsi wahariwe umuganura basangira ibiryo bya Kinyarwanda nkuko bikorwa n’ahandi hose mugihugu, bishimira umusaruro w’ibyo bejeje, aho basangiye umutsima w’amasaka, ibijumba n’imyumbati  bigeretse ku bishyimbo basomeza amata, basangirira no ku ntango yari yateguwe nkuko kuri uwo munsi bigenda biyibutsa uko umunsi w’umuganura wa kera wabaga umeze.

Muri uyu muhango kandi abana bagororerwa muri iyi gereza y’abana ya Nyagatare, bakinnye amakinamico atandukanye yerekana uko umuco wa kera wari ingenzi mu buzima bw’Abanyarwanda, banagaragaza ko umuganura wari ikimenyetso gikomeye cy’ubusabane aho bagasangira ibyo bejeje dore ko mu muganura bazanagamo ibyeze mbere mu byo bise kuganura abantu bagahura bagasabana ndetse bakanatarama bakungurana ibitekerezo, ku iterambere ry’igihugu basenyera umugozi umwe mu kubaka inyabutatu.

Umuyobozi wungirije wa Gereza ya Nyagatare SP Richard Cyubahiro, niwe waganirije abana muri uyu muhango ababwira ko umuganura kuva na kera wizihizwaga abantu bagasabana bagasangira ibyo bejeje.

Yagize ati ” kuva kera uyu mucyo wo kuganura wahozeho, iyo Abanyarwanda bezaga bafataga umunsi bakawuharira umuganura bagasangira kubyo babaga bejeje bagasabana bagasoma ku ntango babaga benze bagasangira ibiryo bya Kinyarwanda birimo umutsima w’amasaka, ibigori, ibijumba, imyumbati, ibirayi ndetse bagasomeza amata byarimba bagasogongera no ku ntango babaga bateguye ubundi bagatarama bakizihirwa. Niyo mpamvu namwe twashatse gutegura ibi birori tugirango mwunguke byinshi ku bijyanye n’umuco Nyarwanda nimujya mwumva umunsi nk’uyu ntimukumve ari bishya kuri mwe.”

Umuganura mu gihe cy’abami wari umuhango mwiza kuko niho umwami yasangiriraga n’abaturage akamenya uko umwero wagenze, uyu munsi mu Rwanda uhabwa agaciro kuko nta kazi kajyanye n’imirimo ya leta gakorwa kuri uwo munsi kuko hatangwa ikiruhuko cy’uwo munsi.

Abana basangiye ibiryo bya kinyarwanda birimo umutsima w’amasaka, ibijumba, imyumbati basomeza amata.
Banasomye ku ntango nkuko kera babigenzaga iyo babaga bari mu muhango wo kuganura.
Umuyobozi wungirije wa gereza y’abana ya Nyagatare SP Richard Cyubahiro yabaganirije byinshi bijyanye n’umuganura.
Muri uyu muhango abana babyinnye ibyino za kinyarwanda bagaragaza uko mu muhango wo kuganura bizihirwaga.
Bakinnye amakinamico atandukanye ajyanye n’uwo munsi mu buryo wabonaga ko bunogeye amaso ababirebaga.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Gusura uwawe uri mu igororero ni umusanzu ukomeye muri gahunda yo kugorora

Abagororwa mu magororero atandukanye bakomeje kugaragaza ikibazo cy’uko iyo bakatiwe n’inkiko igihano cy’igifungo cy’imyaka runaka…

10 hours ago

Umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi yatanze amasakaramentu mu Igororero rya Muhanga

Mu gitambo cya Misa yaturiye mu Igororero rya Muhanga kuri iki cyumweru tariki ya 03…

1 week ago

Siporo ni ubuzima, siporo iturinda indwara zitandukanye – Abagororwa mu Igororero rya Rwamagana n’iry’abana rya Nyagatare

Politiki yo kugorora kuva yatangira gushyirwa mu bikorwa 2010, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS…

2 weeks ago

Komiseri Wungirije wa RCS yitabiriye imurikwa ry’igitabo “Umurage w’Urubyiruko” mu Igororero rya Nyagatare

Kuri uyu wa 23 Mata 2026 mu Igororero ry’abana rya Nyagatare, habereye igikorwa cyo kumurika…

3 weeks ago

Uruganda rukora amasafuriya mu Igororero rya Huye rufatiye runini amagororero yose y’Igihugu

Igororero rya Huye ni rimwe mu magororero afite amwihariko ugereranyije n’andi, hashingiwe ku bikorwa biharangwa…

3 weeks ago

Imishinga migari ya RCS igamije kugabanya insubiracyaha no guteza imbere abagororwa

Superintendent Delano Evariste Nyagatare, umuhuzabikorwa w’imishinga mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, avuga ko…

4 weeks ago

This website uses cookies.