Categories: Amakuru ya RCSSlider

Gusura uwawe uri mu igororero ni umusanzu ukomeye muri gahunda yo kugorora

Umuntu ugiye mu igororero hari uburengenzira bumwe na bumwe aba atakibona, nko kuba mu muryango we, gutembera no kuba hafi y’umuryango. Ibi nibyo binatera ingaruka mbi kuri uyu muntu iyo abo mu muryango we batagiye abaza kumusura ngo bamuhumurize banamwereke urukundo ko bakimuzirikana.

Bavugaka ko kudasurwa n’imiryango yabo bibagiraho ingaruka zikomeye zaba iz’imitekerereze ndetse n’imibereho muri rusange. Umuntu uri mu Igororero n’ubwo aba ahabwa iby’ibanze nk’ibimutunga birimo ibiribwa n’ibinyobwa, amazi, imyamabaro,uburyamo ndetse n’ubundi burenganzira bw’ibanze, aba anakeneye ko umuryango we umwereka ko utamujugunye.

Iyo umugororwa asurwa, bimufasha kwiyakira vuba, agakora igihano cye atekanye. Igihe atereranwe n’umuryango we, bituma yiheba, akumva isi yose yaramwanze bityo no gukora igihano cye bikamugora, yanakirangiza agataha yarangiritse mu mitekerereze ndetse atanabasha kwisanzura mu muryango agiye asanga.

Bamwe mu bagororwa bo twaganiriye bo mu Igororero rya Muhanga, bemaza ko gusurwa n’abo mu miryango bibarinda kwigunga no kwiheba, bityo bakumva ko batabaye ibicibwa muri rubanda. Bavuga ko kandi bibafasha gukora igihano neza kuko iyo basuwe n’ababo bamenya amakuru y’abo basize bityo ntibibaze byinshi byo hanze y’igororero byanabaviramo kwigunga n’agahinda gakabije.

Abaturange twasanze baje gusura ababo muri iri gororero nabo bemeza ko bifasha cyane abantu babo ndetse banasaba abantu bose bafite umuntu uri mu igororero kujya bamusura kuko hari byinshi bibingerera mu buzima baba barimo . bavuga ko n’ubwo ababo bakoze ibyaha ariko bakiri abantu babo kandi igihe kiragera bakangiza ibihano bakagaruka mu miryango yabo.

Igizeneza Sandrine wari wasuye umuvandimwe ugororerwa mu Igororero rya Muhanga yagize ati:” Ni umugisha ukomeye kuza kureba umuvandimwe ukamenya uko amerewe. Icyo nabwira abantu, bajye baza basure abantu babo kuko nabo n’abantu nk’abandi n’ubwo baba baragonganye n’amategeko. Iyo umusuye unamenya niba arwaye cyangwa ari muzima.”

Ishimwe Alexandrine nawe wari waje gusura umuvandimwe we yagize “Turashima kuba barashyizeho isura rusange. Iyo twaje kubasura natwe tuba twumva ko igihe kizagera bagataha. Twagira inama abantu kujya baza gusura ababo kuko ku igororero haragendwa.”

Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora avuga ko umugororwa udasurwa aba afite ibibazo bitandukanye cyanecyane ibijyanye n’imitekerereze ndetse binadindiza gahunda y’igorora. Akaba asaba Imiryango kujya isura abantu babo kuko bifasha umugororwa ubwe ndetse bikanafasha RCS gushyira mu bikorwa gahunda y’igorora.

Yagize ati: “Mu by’ukuri, umuntu umuntu usurwa aba atandukanye n’uwatereranywe n’umuryango. Umuntu udasurwa n’abe ahura n’ingorane zo kwiyakira, ntatandukana n’agahinda gakabije no kwiheba yumva ko isi yose yamwanze.  Turasaba abantu gusura abantu babo kuko natwe ni ukudufasha muri gahunda y’igorora.”

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS rwashyizeho gahunda yo gusura abagororwa, aho buri wa Gatandatu w’icyumweru habaho isura rusange ikunze kwitwa Visite Sociale, habaho kandi n’isura ry’abana riba buri ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi. Abafite ibibazo cyangwa ibindi bashaka gukemura bijyanye n’inkiko, ibibazo byo mu miryango, n’ibindi,  bikorwa kuwa Gatatu wa buri Cyumweru babanje  kubisaba ubuyobozi bw’igororero umugororwa aherereyemo.

Placide MUTABAZI

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.