Categories: Amakuru ya RCSSlider

Amapeti n’ibirango by’Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora

Abantu bamwe na bamwe bakunze kugira urujijo ndetse bakanitiranya amapeti y’abakozi b’umwuga b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora,RCS. Aha turasobanura amapeti ahabwa abakozi b’umwuga ba RCS n’uko agenda arutana guhera ku ipeti rito muri yose kugeza ku rinini.

Ipeti rito muri yose ni Ipeti rya Warder (Wada) rirangwa gusa n’impuzankano iranga abakozi bashinzwe Igorora.

Ipeti rya Kabiri ni ipeti rya Corporal.

Rirangwa n’agatambaro k’ibihogo byijimye gafite ishusho y’inyuguti ya «V» kambarwa ku gice cyo haruguru cy’ukuboko kw’iburyo, kadodeyeho udukoni tubiri turi mu ibara rya feza dushushanyije nk’inyuguti ya «V».

Ipeti rya Gatatu ni Ipeti rya Sergeant.

Rirangwa n’agatambaro k’ibihogo byijimye gafite ishusho y’inyuguti ya «V» kambarwa ku gice cyo haruguru cy’ukuboko kw’iburyo, kadodeyeho udukoni dutatu turi mu ibara rya feza dushushanyije nk’inyuguti ya «V».

Ipeti rya Kane, ni Ipeti rya Senior Sergeant.

Rirangwa n’agatambaro k’ibihogo byijimye gateye nka kimwe cya kabiri cya mpandesheshatu ndinganire kambarwa ku gice cyo haruguru cy’ukuboko kw’iburyo, kadodeyeho udukoni dutatu tw’ibara rya feza dushushanyije nk’inyuguti ya «V» n’ishusho ya kare mu ibara rya feza hejuru yatwo.

Ipeti rya Gatanu, ni Ipeti rya Chief Sergeant.

Rirangwa n’agatambaro k’ibihogo byijimye gafite ishusho nk’iy’igice cy’ingabo, kadodeyeho ikirango cya RCS, kambarwa ku gice cyo hejuru cy’ukuboko kw’iburyo.

Ipeti rya Gatandatu ni Ipeti rya Assistant Inspector.

Rirangwa n’agatambaro k’ibihogo byijimye kambarwa ku rutugu kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya feza bigizwe n’inyuguti za RCS mu ibara ryafeza n’inyenyeri imwe.

Ipeti rya Karindwi, ni Ipeti rya Inspector.

Rirangwa n’agatambaro k’ibihogo byijimye kambarwa ku rutugu kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya feza bigizwe n’inyuguti RCS mu ibara rya feza n’inyenyeri ebyiri.

Ipeti irya munani, ni Ipeti rya Chief Inspector.

Rirangwa n’agatambaro k’ibihogo byijimye kambarwa ku rutugu kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya feza bigizwe n’inyuguti RCS mu ibara rya feza n’inyenyeri eshatu.

Ipeti rya cyenda, ni Ipeti rya Superintendent

Rirangwa n’agatambaro k’ibihogo byijimye kambarwa ku rutugu kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara ry’ibihogo rigizwe inyuguti RCS mu ibara rya feza n’Ikirango cya Repubulika y’u Rwanda hejuru y’inyuguti “RCS”.

Ipeti rya cumi, ni Ipeti rya Senior Superintendent.

Rirangwan’agatambaro k’ibihogo byijimye kambarwa ku rutugu kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya feza bigizwe n’inyuguti RCS mu ibara rya feza; inyenyeri imwe; n’Ikirango cya Repubulika y’u Rwanda hejuru y’inyenyeri.

Ipeti rya cumi na rimwe, ni Ipeti rya Chief Superintendent.

rirangwa n’agatambaro k’ibihogo byijimye kambarwa ku rutugu kadodeyeho. Ibirangamapeti by’ibara ry’feza bigizwe n’inyuguti RCS mu ibara rya feza; inyenyeri ebyiri; n’Ikirango cya Repubulika y’u Rwanda kiri hejuru y’inyenyeri;n’udutambaro tw’ibihogo byijimye kambarwa ku ikora tudodeyeho uturongo duhagaze dufite santimetero enye, hejuru hari igipesu cy’ibara ry’ibihogo gifite ikirangantego cya RCS.

Ipeti rya cumi na Kabiri, ni Ipeti rya Assistant Commissioner

Rirangwa n’agatambaro k’ibihogo byijimye kambarwa ku rutugu kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara ry’feza bigizwe n’inyuguti RCS; uducumu tubiri tunyuranyemo tuzengurutswe n’urugori; Ikirango cya Repubulika y’u Rwanda kiri hejuru yabyo; udutambaro tw’ibihogo byijimye twambarwa ku ikora tudodeyeho agashushanyo k’ikibabi mu ibara rya feza, hejuru hari igipesu cy’ibara ry’ibihogo gifite ikirangantego cya RCS.

Ipeti rya cumin a gatatu muri RCS, ni Ipeti rya Commissioner.

Rirangwa n’agatambaro k’ibihogo byijimye kambarwa ku rutugu kadodeyeho. Ibirangamapeti by’ibara ry’feza bigizwe n’inyuguti RCS mu ibara rya feza; uducumu tubiri tunyuranyemo tuzengurutswe n’urugori rukoze mu dushami tubiri tw’umuzeti; inyenyeri imwe; Ikirango cya Repubulika y’u Rwanda kiri hejuru yayo; udutambaro tw’ibihogo byijimye twambarwa ku ikora tudodeyeho agashushanyo k’ibibabi bibiri mu ibara rya feza, hejuru hari igipesu cy’ibara ry’ibihogo gifite ikirangantego cya RCS.

Ipeti rya cumi kane muri RCS, ni Ipeti rya Deputy Commissioner General.

rirangwa  n’agatambaro k’ibihogo byijimyekambarwa ku rutugu kadodeyeho.Ibirangamapeti by’ibara rya fezabigizwe n’inyuguti RCS iri muibara rya feza; uducumu dusongoye tubiri tunyuranyemo tuzengurutswe n’urugori rukoze mu dushami tubiri tw’umuzeti; inyenyeri ebyiri; n’Ikirango cya Repubulika y’u Rwanda kiri hejuru y’inyenyeri; n’udutambaro tw’ibihogo byijimye twambarwa ku ikora tudodeyeho udushushanyo tubiri tw’ibibabi mu ibara rya feza, hejuru hari igipesu cy’ibara ry’ibihogo gifite ikirangantego cya RCS.

Ipeti rya nyuma ari naryo rikuru muri yose, ni rya Commissioner General.

Rirangwa n’agatambaro k’ibihogo byijimye kambarwa ku rutugu kadodeyeho ibiranga amapeti by’ibara rya feza bigizwe n’inyuguti «RCS» iri mu ibara rya feza;uducumu tubiri dusongoye tunyuranyemo tuzengurutswe n’urugori rukoze mu dushami tubiri tw’umuzeti; ikirango cya RCS; Ikirango cya Repubulika y’u Rwanda kiri hejuru y’ikirango cya RCS; udutambaro tw’ibihogo byijimye twambarwa ku ikora tudodeyeho udushushanyo dutatu tw’ibibabi mu ibara rya feza, hejuru hari igipesu cy’ibara ry’ibihogo gifite ikirango cya RCS.

Placide MUTABAZI

Recent Posts

Gusura uwawe uri mu igororero ni umusanzu ukomeye muri gahunda yo kugorora

Abagororwa mu magororero atandukanye bakomeje kugaragaza ikibazo cy’uko iyo bakatiwe n’inkiko igihano cy’igifungo cy’imyaka runaka…

6 days ago

Umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi yatanze amasakaramentu mu Igororero rya Muhanga

Mu gitambo cya Misa yaturiye mu Igororero rya Muhanga kuri iki cyumweru tariki ya 03…

2 weeks ago

Siporo ni ubuzima, siporo iturinda indwara zitandukanye – Abagororwa mu Igororero rya Rwamagana n’iry’abana rya Nyagatare

Politiki yo kugorora kuva yatangira gushyirwa mu bikorwa 2010, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS…

3 weeks ago

Komiseri Wungirije wa RCS yitabiriye imurikwa ry’igitabo “Umurage w’Urubyiruko” mu Igororero rya Nyagatare

Kuri uyu wa 23 Mata 2026 mu Igororero ry’abana rya Nyagatare, habereye igikorwa cyo kumurika…

3 weeks ago

Uruganda rukora amasafuriya mu Igororero rya Huye rufatiye runini amagororero yose y’Igihugu

Igororero rya Huye ni rimwe mu magororero afite amwihariko ugereranyije n’andi, hashingiwe ku bikorwa biharangwa…

4 weeks ago

Imishinga migari ya RCS igamije kugabanya insubiracyaha no guteza imbere abagororwa

Superintendent Delano Evariste Nyagatare, umuhuzabikorwa w’imishinga mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, avuga ko…

1 month ago

This website uses cookies.