Iyi Misa yari yitabiriwe abagororwa batari bacye, yitabiriwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS CSUPT Hillary E. Sengabo ari nawe wari uhagariye Komiseri Mukuru wa RCS, Abapadiri, A babikira, abahagarariye CARTAS muri Diyoseze ya Kabgayi ndetse n’abakozi ba RCS bakorera ku Igororero rya Muhanga.
Musenyeri Ntivuguruzwa, watangiye amasakaramentu muri Gororero, yifurije amahoro abari baje muri iki gitambo cya misa, asaba abagororwa kujya bahumurizanya, abibutsa ko n’ubwo ari abanyabyaha imbere y’amategeko ariko mu maso y’Imana bakiri abana bayo.
Ati” Mbifurije amahoro ya Kristu wapfuye akazuka. Ni mukomere, mukomere mu kwemera, nimukomere mu buzima murimo bwa buri munsi. Nimwegere Yezu Kristu. Nimwandike amateka kandi meza.”
Yakomeje ashimira Ubuyobozi bwa RCS n’ubw’Igororero rya Muhanga ku bufatanye bagira ngo basohoze umurimo w’iyogezabutumwa ku bantu bari mu magororero. Yashimiye abahawe amasakaramentu, abasaba kutazadohoka mu nzira nziza bahisemo yo kugana Imana, abibutsa ko amasakaramentu adahabwa intugane, ahubwo ari ahabwa abafunguriye Imana umutima wabo kugirango iwuzuzemo Ingabire zayo maze iberekeze inzira yo kwitagatifuza.
Kiliziya Gatolika igira uruhare rukomeye mu bikorwa by’igorora ibicishije mu ivugabutumwa ikorera mu magororero yose mu gihugu no mu bikorwa by’urukundo bitandukanye bakorera abagororwa. Ibi bifasha abagororwa mu by’isanamitima, abafite intimba bakaruhuka n’abagiraga ipfunwe bakabohoka.
Abagororwa bahawe amasakarementu muri iyi misa, bashimiye Musenyeri wabasuye uyu munsi, bavuga ko umunsi nk’uyu udasanzwe. Bavuze iyo bahawe Misa bibafasha kwegerana n’Imana, bikabereka ko n’ubwo bakoze ibyaha ariko batajugunywe ndetse bagifite agaciro mu muryango mugari.
Nyuma y’iki gitambo cya Misa, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yashyikirije Igororero rya Muhanga inkunga y’abagororwa igizwe n’ibiribwa n’imyambaro bifite agaciro k’asaga Miliyoni 9, bikaba byatanzwe na CARTAS ya Diyoseze ya Kabgayi ari nayo iri Gororero riherereyemo.
Mu Igororero rya Muhanga, Abakiristu Gatolika bibumbiye muri Homonori yisunze Mutagatifu Mariya Madalina, ikaba igizwe n’Abakiristu 1318 bisanga mu miryangoremezo 46, uturere 5 n’inama nkuru. Muri iyi miryangoremezo niho Abakristu bigira inyigisho zitandukanye za Kiliziya, ni naho hakorerwa amasengesho atandukanye bakanungurana ibitekerezo.
Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…
Kuri uyu wa 12 Kamena ku Igororero rya Nyamasheke, abagororwa 644 basoje amahugurwa y’ubumwe n’ubudaheranwa…
Kuri uyu wa gatandatu taliki 06 Kamena 2026, RCS n’atekenisiye ba E-Huza bakomereje ubukangurambaga mu…
Ibikorwa nyongeramusaruro bikorerwa ku magororero atandukanye y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS ni bimwe mu…
Ku magororero ya Nyanza na Huye, kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Gicurasi 2026, RCS…
Mu birori byabereye ku Ishuri rya RCS riherereye mu Karere ka Rwamagana (RCS Traing School),…
This website uses cookies.