Categories: Amakuru ya RCSSlider

Siporo ni ubuzima, siporo iturinda indwara zitandukanye – Abagororwa mu Igororero rya Rwamagana n’iry’abana rya Nyagatare

Muri politiki y’igorora, RCS yashyizeho uburyo butandukanye butuma umugororwa wese abasha  kwidagadurayishima binyuze mu mikino n’imyidagaduro bitandukanye itandukanye umugororwa yisangamo. Iyi mikino  ndetse ndetse n’imyidagaduron’ibindi bitandukanye RCS igenera abagororwa, bigira uruhare mu mibereho myiza  yabo ndetse bigafasha RCS gusohoza inshingano zayo zo kugorora.

Abagororwa batandukanye bemeza ko kuba bahabwa ubwisanzure bagakina imikino itandukanye n’imyidagaduro byerekana intambwe ikomeye  RCS yateye mu gushyira mu bikorwa politiki yo kugorora. Bavuga ko siporo ari isoko y’ubuzima by’umwihariko  abagororwa bageze mu za bukuru siporo bemeza ko ibarinda indwara zitandukanye  zirimo iz’imitsi, umuvuduko w’amaraso, indwara z’ingingo, indwara zo mu mutwe n’izindi.

Umuziki mu igororero ni kimwe mu bifasha abagororwa kwishima no gusabana.

Umwe mu bana bagororerwa mu Igororero rya Nyagtare yagize ati: Ubwo nafatwaga nkaza muri iri gororero, nari nzi ko ubuzima burangiye, numvaga ko mfuye birangiye. Nageze aha banyakira neza, bampa ibyo kuryamaho, barangaburira mbese ntangira kubona ko ibyo nibwiraga Atari byo. Uko iminsi ishira bagenzi banjye nahasanze bagenda bamenyereza birangira menyereye ubu meze neza.”

Yakomeje ati :” Aha rero bitewe n’ibikorwa bihabera bitandukanye by’imikino n’imyidagaduro, bituma rwose twumva nta kibazo twifitiye. Hano harimo abana bafite impano zitandukanye, iyo rero habaye ikirori  biradufasha kuko uraseka, ukishima, ukumva uruhutse.”

Siporo n’imyidagaduro mu magororero uretse gufasha uwabikoze mu buryo bwo kurwanya indwara, Siporo n’imyidagaduro ni bimwe mu bintu bikomeye bifasha umugororwa ugiye mu igororero kwakira ubuzima bushya agiyemo agakora igihano yahawe atuje, ibi bigatuma abasha kwisuzuma ndetse akicuza ku byaha yakoze  byamuviriyemo guhanwa.

Siporo n’imyidagaduro bifasha abagororwa kwisanzura bakabohoka bikanabarinda kwitekerezaho binashobora kubakurizamo gutekereza nabi bagafata imyanzuro igayitse irimo no kwiyambura ubuzima.

Indwara zo mu mutwe, zimwe na zimwe hari izikomoka ku bwigunge ndetse n’agahinda gakabije. Aha abagororwa bemeza ko ari amahirwe akomeye RCS ibaha kuko izo ndwara ntaho bashobora guhurira nazo kubera siporo n’imyidagaduro bibafasha kwirinda ubwigunge no kwiheba.

Umugororwa mu Igororero rya Rwamagana yagize ati:” Mbere na mbere nakubwira ko siporo ari ubuzima ndetse ikaba urukingo rw’indwara zitabarika. Nkigera aha nabonaga  isi indangiriyeho ntabeshye. Nibwiraga ko mu igororero ari  nk’ikuzimu pe, ariko nagezemo mbona uko nahatekereza bitandukanye cyane. Aha rero bitewe n’ibirori, ibiroro n’imikino bihoramo, ntiwabona umwanya wo kwigunga no  kwitekerezaho. Ugera aha ukabonamo abajyanama, abarimu, mbese kwakira ubuzima ntibitinda pe.”

Yakomeje yerekana uruhare rukomeye imikino n’imyidagaduro bifite mu kubafasha kugororoka, aho yagize ati:” Mu mikino hakubiyemo byinshi, habamo kwishima, kwisanzura, kugorora ingingo by’umwihariko nk’abasaza ba hano, siporo ibafasha kurwanya  indwara zitandukanye z’ingingo n’imitsi. Ndi umuhamya ko siporo ihuza abantu benshi  hano bagasabana.  Iyi myidagaduro ituma umuntu uri hano akora igihano cye neza kuko bimurinda kwigunga no kwitekerezaho ngo bibe byanamuviramo  indwara zitandukanye zo mu mutwe.”

Umuvugizi wa RCS Chief Superintendent Hillary E. Sengabo ubwo yasuraga abagororwa ku Igororero rya Rwamagana, yabwiye abagororwa ko  RCS mu nshingano zayo zo kugorora harimo no gushakira umugororwa wese ibyishimo, bityo n’ufite ipfunwe  ry’ibyaha yakoze akabohoka ahubwo bikaba umwanya mwiza wo kwicuza no kwisubiraho kuburyo azasubira mu muryango yarahindutse umuturage mwiza.

Yasabye abagororwa kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora arimo ayo kwiga imyuga n’ubumenyingiro n’ibindi bitandukanye ku buryo umunsi barangije ibihano bazabasha kwibeshaho  ndetse bakagirira umumaro imiryango bakomokamo.

Politiki yo kugorora yashyize imbere  guhunda yo guha ubumenyi butandukanye  abagororwa, aho usanga  bigishwa amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, gusoma no kwandika, ndetse n’amasomo y’uburere mboneragihugu. Mu Igororero rya Nyagatare hari umwihako kuko ho haba amashuri asanzwe kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri y’isumbuye.

Placide MUTABAZI

Recent Posts

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

1 week ago

Abagororwa basaga 640 bashoje amahugurwa abategurira gusubira mu miryango yabo.

Kuri uyu wa 12 Kamena ku Igororero rya Nyamasheke, abagororwa 644 basoje amahugurwa y’ubumwe n’ubudaheranwa…

1 week ago

RCS ikomeje ubukangurambaga ku ikoreshwa rya E-Huza mu kwihutisha serivisi iha abayigana

Kuri uyu wa gatandatu taliki 06 Kamena 2026, RCS n’atekenisiye ba E-Huza bakomereje ubukangurambaga mu…

2 weeks ago

Ibikorwa by’umusaruro ku Igororero rya Huye bitanga umusanzu ukomeye mu mibereho myiza y’abahagororerwa

Ibikorwa nyongeramusaruro bikorerwa ku magororero atandukanye y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS ni bimwe mu…

3 weeks ago

RCS iri mubukangurambaga bwa E-Huza uburyo bushya koranabuhanga bwo koherereza abagororwa amafaranga

Ku magororero ya Nyanza na Huye, kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Gicurasi 2026, RCS…

3 weeks ago

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rwungutse abofisiye bashya 146

Mu birori byabereye ku Ishuri rya RCS riherereye mu Karere ka Rwamagana (RCS Traing School),…

1 month ago

This website uses cookies.