Ayo mahugurwa yatangwaga n’abarimu batanga ubufasha muby’amategeko muri icyo kigo murwego rwo kurushaho kunoza akazi neza, ku nkunga y’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere mu Rwanda (UNDP), ku bufatanye n’inzego z’ubutabera sisitemu y’ikoranabuhanga mu gucunga amadosiye no kuburanira ku ikoranabuhanga mu manza ziri mu nkiko, mu rwego rwo kongerera ubushobozi abakora ako kazi umunsi kumunsi.
Ni amahugurwa yahawe abakora mu nzego z’ubutabera bagera kuri 31 n’abakozi b’umwuga b’urwego 20 bakurikirana umunsi ku munsi amadosiye n’iburanisha binyuze mu ikoranabuhanga hagamijwe gutanga serivise nziza.



