Categories: Amakuru ya RCS

Abagororwakazi bakoze igitaramo kirimo no kwiyerekana bigezweho (defile de mode)

Abagororwa bo muri Gereza yihariye y’abagore ya Ngoma bakoze igitaramo  cyo gusezera kuri mugenzi wabo Murekatete  Vestine wari urangije igihano cye cy’imyaka itanu . Iki gitaramo  cyaranzwe n’imikino itandukanye nk’amakinamico indirimbo zirekana intambwe abo bagororwa bamaze kugeraho bagororoka, iz’ivuga k’ubumwe n’ubwiyunge ndetse  banakora umwiyerekano (defile de mode) aho berekanaga umuco uranga umunyarwandakazi warezwe neza ndetse n’aho iterambere rigeze. Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’umuyobozi ushinzwe kugorora , imibereho myiza n’uburenganzira bwabagororwa SP Vianney MUGISHA ndetse n’umuyobozi wa Gereza ya Ngoma SIP Mari Grace NDWANYI

Murekatete Vestine  ni umugororwa warangije igihano cye muri Gereza ya Ngoma kuri uyu wa gatanu, nawe akaba ari mu bakoze imyiyereko (defile de mode) atangaza ko mwene iyi mikino yo kwiyerekena defile de mode iri mu rwego rw’imikino ibafasha mu kugororoka. Murekatete avuga ko defile de mode muri Gereza, yungura ubwenge abakobwa n’abagore bafunzwe ku bijyanye n’imyambarire ndetse n’umuco wa kinyarwanda. Ku bwa Vestine ngo atarajya mu myidagaduro iba muri Gereza , ngo yahoraga yigunze ariko ngo aho yegereye bagenzi be bibumbiye mu itorero Indangamirwa byatumye abohoka, asobanukirwa ububi bw’icyaha ndetse n’inzira zose zamugusha mu bishuko.

Marie Grace Mukamuhizi ni umugore ushesha akanguhe w’imyaka 55 akaba ashima Leta yabahaye uburenganzira bwo gutunga umusatsi: mbere umugororwa yarangwaga no kogosha umusatsi akamaraho none ubu batwemereye gutunga umusatsi, turishimye cyane kuko ubwiza bw’umugore burangwa n’umusatsi. Ni ikimenyesto ko Leta y’ubumwe utwitayeho. Marie Grace avuga ko kwirekena bikorwa n’abakobwa bakiri bato, n’abantu bakuru nabo babyishimira kuko bibereka iterambere igihugu kigezeho. 

Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

21 hours ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.