Mu Rwanda hashyizweho gereza zihariye zifungirwamo imfungwa n’abagororwa b’abagore, Mu kubagorora hifashishwa gahunda zitandukanye zirimo amasomo y’uburere mboneragihugu, kwigishwa amasomo asanzwe harimo gusoma no kwandika ndetse n’imyuga. Ubwo Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa DCGP Jeanne Chantal Ujeneza yasuraga abagore bo muri gereza ya Nyamagabe yashimye imyitwarire iranga abagore bafungiye muri iyi gereza kuko nta bitekererezo by’ingengabitecyerezo ya genoside byabagaragayeho mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 22 genoside yakorewe abatutsi. Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS Jeane Chantal Ujeneza .aganira n’abagororwa b’iyi gereza yababwiye ko nibemera kugororoka ari ukubaka umuryango nyarwanda kuko umugore ari umutima w’urugo. DCGP Jeanne Chantal Ujeneza yasabye imfungwa n’abagororwa ba gereza y’abagore na Nyamagabe ko bakwitabira akagoroba k’ababyeyi kugirango bajye baganira ku bibazo bibareba, bishingiye ku kuba bari muri gereza. DCGP Jeanne Chantal Ujeneza yababwiye izi imfungwa n’abagororwa ko kuba ni ubwo bari muri gereza atari ibicibwa.
Yaragize ati”Kuba muri hano ntabwo muri ibicibwa, guhanwa ntabwo ari ugucibwa ni ukugirango mwerekwe ibyo mwatandukiriye ngo mugaruke ku murongo. Niyo mpamvu mu kagoroba k’ababyeyi turahanana….kandi indangagaciro z’umuco nyarwanda mwigishwa namwe mujye muzigisha ku bantu babasura” Abagororwa b’abagore bafungiye muri gereza ya Nyamagabe bashimiye ubuyobozi uburyo bitabwaho mu mibereho myiza, harimo no kuba ubu basigaye baremerewe kujya batunga umusatsi kandi bitarabagaho.Imfungwa n’abagororwa ba gereza ya Nyamagabe basabye ubuyobozi bukuru bwa RCS ko bahuzwa n’imiryango bahemukiye muri genoside yakorewe abatutsi kugirango bayisabe imbabazi, maze Komiseri Mukuru wa RCS abizeza ko bazabiibafashano. Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS yanasuye kandi abacungereza ba gereza ya Nyamagabe abasaba kurushaho kurangwa n’imyifatire myiza. Gereza yihariye ya Nyamagabe ifite umwihariko wo kuboha uduseke, abagore bayifungiyemo bakaba bafite intego yo kuboha uduseke ku buryo twakoherezwa ku rwego mpuzamahanga.