Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abagize Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagarororwa muri Bourkina Faso bakomeje urugendoshuri mu Rwanda

Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Bourkina Faso nyuma yo kwakirwa na Komiseri Mukuru wa RCS CGP Paul RWARAKABIJE, iri tsinda riyobowe n’umuyobozi w’Urwego rw’Amagereza muri Bourkina Faso, Directeur General Honore Gregoire Karambiry ndetse na bamwe mu bayobozi b’Amagere atandukanye bakomereje urugendoshuri rwabo ku Magereza atandukanye hano mu Rwanda.

Share this Post

Bageze kuri Gereza ya Huye baherekejwe na SSP John KARASIRA, umuyobozi wa Gereza ya Huye  SP Camille ZUBA yabasobanuriye muri rusange uburyo Gereza ayobora ishira mubikorwa gahunda yo kugorora hashingiwe ku nkingi enye arizo: Ubutabera, Kugorora, Ubumenyi, Umusaruro. Iri tsinda riri mu rugendoshuli nyuma yo guhabwa ibisobanuro, batambagijwe ibice bitandukanye bigize iyi Gereza ndetse n’ahakorerwa imirimo nyongeramusaruro. Aha bakaba basuye ahakorerwa imirimo y’ubaji, uruganda rukorerwamo amasabune, ahakorerwa ubugeni, ubinzi n’ubworozi ndetse basura n’amatanura y’amatafari abumbwa n’Abagororwa bafungiwe muri Gereza ya Huye.

Nyuma yo gutanbagizwa aho hose, iri tsinda ryashimye cyane uburyo Abagororwa bafashwe kuri Gereza ya Huye, uburyo bitabira ibikorwa nyongeramusaruro kandi bashimira ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri rusange uburyo bashira mu bikorwa inshingano uru rwego rwaha we na Leta.

Bamaze gusura Gereza ya Huye, bakomereje urugendoshuli rwabo kuri Gereza mpuzamahanga ya Nyanza. Nyuma yo kwakirwa n’umuyobozi w’iyi Gereza SP Innocent IYABURUNGA, batambagijwe bimwe mu bice biyigize aha bakaba banaboneyeho no gusura igice gifungiwemo Imfungwa mpuzamahanga zoherejwe kurangiriza ibihano bahawe n’urikiko mpuzamahanga rwashiriweho kuburanisha ibyaha by’intambara mu gihugu cya Sierra Leone, ndetse banasura Biogazi (BIOBAZ) n’uburyo ikoreshwa mu gutekera abagororwa muri Gereza ya mpuzamahanga ya Nyanza. 

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form