Abayobozi batandukanye b’amagereza ndetse nab’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe imfungwa n’Abagororwa RCS bari mu Ishuri ryigisha amategeko I Nyanza aho barimo guhabwa ubumenyi ku buryo bwo kurwanya ibyaha bikorerwa muri gereza. Nkuko byatangajwe na Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS DCGP Mary Gahonzire ubwo yatangizaga ayo mahugurwa ku mugaragaro abacungagereza bagomba guhabwa ubumenyi butandukanye bwo gukusanya amakuru y’uko imfungwa n’abagororwa babayeho muri gereza kuko ahateraniye abantu benshi bashobora kuba abakora ibyaha. DCGP Mary Gahonzire aganira n’abacungagereza bitabiriye aya mahugurwa yabasobanuriye ko abacungagereza bose bagomba kubona aya mahugurwa yo gukusanya amakuru ajyanye n’umutekano wa gereza. Ni muri urwo rwego yasahaye ishingano abo bitabiriye ayo masomo kuzahugura abandi bacungereza. Amahugurwa nkaya akaba ari ayo gukumira ko hari icyaha cyakorerwa muri gereza.
Aya masomo ajyanye n’umutekano arimo kwigishwa abacungagereza muri ILPD, aratangwa n’impuguke y’umunyaisraheli ZUR KREDO. Ubuyobozi bw’ishuri ry’amategeko ry’I Nyanza ILPD mu izina rya NDAYISABA Emmanuel atangaza ko kuba RCS itegurira abacungagereza amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru ajyanye n’ubutabera ndetse n’umutekano bijyanye no kunoza umwuga wo kurinda gereza bituma umuryango mpuzamahanga ugirira ikizere u Rwanda, ukarusaba abacungagereza bajya kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye. Umuyobozi wa gereza yemerewe kugenza icyaha cyabereye muri gereza, umugororwa wagikoze akaba yamukorera dosiye ishyikirizwa urukiko rukakimukurikiranaho. Aya mahugurwa azamara iminsi 15 yitabiriwe n’abacungagereza 30 .
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…
Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…
RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…
This website uses cookies.