Categories: Amakuru ya RCS

Abacungagereza bagiye gufashwa kwinjira muri zigama CSS

Inama Nkuru y’Urwego rw’Igihugu Rushizwe imfungwa n’abagororwa RCS, yateranye kuri uyu wa kabiri yemeje ko abacungagereza bataraba abanyamuryango ba banki Zigama CSS bafashwa kwinjira muri iyi banki ihuza abakozi bakorera inzego z’umutekano mu Rwanda.

Iyi nama yari iyobowe na Komiseri Mukuru wa RCS CCP George Rwigamba yari yitabiriwe n’ umuyobozi  wa banki Zigama CSS Brigadier general Albert Murasira ndetse  n’abayobozi b’amagereza yose mu gihugu .

Ni ubwo hari abacungagereza basanzwe bakorana na banki Zigama CSS, hari abacungagereza bagera kuri 400 batarabasha gukorana n’iyi banki bitewe ni uko bafite amadeni muri banki zitandukanye z’ubucuruzi. Umuyobozi wa Zigama CSS akaba yaravuze ko azafatanya n’ubuyobozi bwa RCS kureba uko abo bacungarereza basigaye nabo baba abanyamuryango ba banki  Zigama CSS ihuza abakozi bakora mu nzego z’umutekano.

Mu busabane bwahuje abakozi ba RCS kuwa 11 Kamena hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umurimo, Komiseri Mukuru wa RCS CGP George Rwigamba yari yabwiye abacungagereza ko kugirango imibereho yabo irisheho kugenda neza, bazafashwa gukorana n’amabanki.

Mu buryo bwo kunoza itangwa rya serivise , abitabiriye  inama nkuru ya RCS bakanguriwe gukoresha urubuga rwa internet irembo.gov.rw

rcspet

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

21 hours ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.