Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abakozi 03 b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye (UN) muri Santarafurika (MINUSCA) bahawe imidari y’ishimwe

Uyumunsi kuwa 30 Kanama 2025, Abakozi b'Umwuga b'urwego rw'U Rwanda rushinzwe Igorora RCS, bari mu butumwa b'amahoro bw'umuryango w'abibumbye muri Repubulika ya santarafurika bahawe imidari y'ishimwe, bashimirwa serivise nziza batanze muri gereza zo muri icyo gihugu.

Share this Post

Ni imidari ihabwa abakozi bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye baba baragiye baturuka mu bihugu bitandukanye, aho abayihawe kuri uyumunsi ari abaturutse ari abagera kuri 54 baturutse mu bihugu umunani 08 aribyo Burkna Faso, Cameroun, Madagascar, Niger, Rwanda, Senegal, Suede na Togo, mu rwego rwo kubashimira umusanzu wabo muri ubwo butumwa nkuko bisanzwe bigenda ku bihugu byitabiriye ubutumwa baba boherejwemo na LONI bwo kugarura amahoro mu bihugu birimo umutekano muke, uwo muhango ukaba waritabiriwe na Minisitiri w’ubutabera, guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’umushinjacyaha mukuru wa Repubulika ya Santarafurika Hon. Arnaud Djoubaye Abazène.

Abakozi b’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora RCS, batanga umusanzu wabo mu butumwa b’umuryango w’abibumbye mu bihugu bibiri aribyo Santarafurika no muri Sudani kandi mu gihe bamaze batanga umusanzu wabo bagiye bashimirwa ubwitange n’umurava bagaragaje.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form