Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Minisitiri Biruta yasabye abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kwitegura gutanga umusanzu bibaye ngombwa

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2025, mu muhango wo gushimira no gusezerera abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS 88 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w’umutekano mu Gihugu yabasabye kuzakomeza gufatanya n’abandi mu bikorwa biteza imbere igihugu no kukirinda.

Share this Post

Yagize ati” Nshingiye ku burambe mufite mu bijyanye n’umutekano w’Igihugu cyacu murasabwa gukomeza ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano igihe cyose muzaba mukenewe.”

Minisitiri Biruta kandi yashimiye imiryango y’abagiye mu Kiruhuko cy’izabukuru ku kwihanga bagaragaje igihe babaga bakorera kure yabo ntibababone uko babyifuzaga cyane ko ari nayo miterere y’akazi bakoraga.

Komiseri Jean Bosco Kabanda ni we wavuze mu izina ry’abashyizwe mu kiruhuko cy’izabuku uko ari 88.  Yavuze mu kazi kabo baranzwe no gukorera hamwe ndetse n’ikinyabupfura aribyo byabafashije kuzuza inshingano zabo neza.

Yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku cyizere yabagiriye kandi amwizeza ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu nkandi ko aho bazabakenera hose biteguye gutanga imbaraga zabo. Yashimiye abo bakoranye, Ubuyobozi bwa RCS ndetse n’imiryango yabo kuba barabafashije kuzuza neza inshingano

Mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo abakomseri na ba ofisiye bakuru.

Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bahawe urupapuro rw’ishimwe.

Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo abakomiseri na ba ofisiye bakuru.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form