Abari muri ubu butumwa baba baroherejwe mu izina ry’Ibihugu byabo nk’abakozi ba Leta zabo. Baganiriye na Ambasaderi Kayumba ku ruhare rw’u Rwanda mu micungire y’amagororero muri Santarafurika, by’umwihariko ku bijyanye n’umutekano wayo, imikorere ya kinyamwuga no kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu bagororwa n’abantu bafungiye mu magororero.
Ambasaderi Olivier Kayumba yashimye ibikorwa by’abari muri ubu butumwa bwa MINUSCA, abizeza ubufasha mu gihe cyose buzaba bukenewe mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka serivisi y’igorora inoze kandi yubahiriza uburenganzira bwa muntu mu butumwa barimo.
Yabibukije ko buri Munyarwanda uri mu mahanga by’umwihariko abambaye impuzankano y’Igihugu cy’u Rwanda ko bagomba kugira ikinyabupfura, ubunyangamugayo n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, bikaba ari na byo bikwiye kuranga umukozi w’u Rwanda aho ari hose ku Isi.
U Rwanda rubinyujije mu nzego z’itandukanye z’umutekano rugira uruhare rufatika mu bikorwa mpuzamahanga bigamije amahoro n’umutekano, aho nko muri Santarafurika rugaragaza umusanzu mu kubaka umutekano w’amagororero n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.