Ni isuzumabushobozi ryatanzwe na bamwe mu bagize urugaga rw’abubatsi mu Rwanda STECOMA, mu rwego rwo kureba ko ibyo bize bari mu Igororero babizi neza, abazaritsinda bakazahabwa impamyabushobozi izabafasha kubona akazi basoje ibihano by’ibyaha bakoze ndetse urwo rugaga rukanabakorera ubuvugizi kubafite ibigo by’ubwubatsi bikabaha akazi bigendeye ku mpamyabushobozi bazaba bafite kuko iba iri kurwego rw’ikigo gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro RTB.
Iryumugabe Narcise, wigiye umwuga w’ubwubatsi mu Igororero, yavuze ko imamyabushobozi azahabwa izamufasha kubona akazi kuko izaba igaragaza ibyo azi kuko benshi usanga bakora uwo mwuga ntakibigaragaza.
Yagize” Izi mpamyabushobozi tuzabona zizadushimisha kuko benshi usanga bakora umwuga w’ubwubatsi nta kibigaragaza bafite, ariko kuba tuzaba dufite ikibigaragaza bizaba ari byiza ndetse ibi bikaba binatuma umuntu ugukoresha akugirira icyizere.”
Muvunnyi Omar aravuga ko mubyamushimishije ari ukuza gufungwa yagera mu Igororero agasanga hari amahirwe ko umuntu ashobora kuba yahigira umwuga uzamufasha kwiteza imbere asoje ibihano.
Yagize ati” Mubyukuri ntabwo niyumvishaga ko umuntu yakora icyaha akongera no kugira amahirwe yo kwiga umwuga ari mu Igororero, uyu mwuga nigiye hano uzamfasha kwiteza imbere ndetse nteze imbere umuryango wanjye n’Igihugu nkaba nshimira Leta y’u Rwanda idahwema kwita kubaturage bayo ntawe ivanguye.”
Fikiri Epaphrodite, umuyobozi mukuru wungirije muri STECOMA ushinzwe amahugurwa n’amasomo, yavuze ko mubyo bakora harimo ubuvugizi kubakozi bakora mu mwuga w’ubwubatsi, amahugurwa ndetse n’isuzumabushobozi ku bize uwo mwuga, abasoje amahugurwa bagatsinda bagahabwa impamyabushobozi abatsinzwe bagahabwa andi mahugurwa.
Yagize ati” Mubyo dukora harimo ubuvugizi kubakozi bize umwuga w’ubwubatsi, tukabahuza n’ibigo bifite imirimo yo kubaka, bakaba babona akazi kuko baba barakorewe isuzumabushobozi, babifitiye n’impamyabushobozi kuko ntawe uyihabwa atarabanje hukorerwa isuzuma, ikindi kuri aba bantu bari mu magaororero nyuma yo gusoza ibihano byabo habaho kubahuza n’abafite imirimo y’ubwubatsi bikabafasha kubona akazi muburyo bworoshye ndetse n’impamyabushobozi bahabwa ziba ziri kurwego rwa RTB.”
SP Janet Bugingo, umuyobozi ushinzwe Diviziyo y’imibereho myiza no Kugorora muri RCS, wari uhagarariye Komiseri mukuru wa RCS, yavuze ko kwigisha abari mu magororero imyuga itandukanye biri muri gahunda yo kugorora.
Yagize ati” kwigisha imyuga n’ubumenyingiro abari mumagororero, ni imwe muri gahunda zitandukanye zigamije kubongerera ubumenyi, dubufatanye na minisiteri y’uburezi , kugirango mugihe bazaba barangije igihano basubiye mubuzima busanzwe bizamufashe kuziteza imbere akanateza imbere n’umuryango we kandi bikanamurinda insubiracyaha kuko azaba afite ikintu cyo gukora, ibi rero bikaba biri muburyo bwiza bwo kugorora uwakoze icyaha.”
Mu magororero hashyizwe imbaraga mukwigisha abayarimo imyuga itandukanye, abayisoje bagahabwa impamyabushobozi ya RTB, ubwo bumenyi bahawe bukazabasha kwiteza imbere nyuma yogusoza ibihano.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/10/STECOMA.7JPG-1024x679.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/10/STECOMA.6-1024x630.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/10/STECOMA.2JPG-1-1024x679.jpg)