Categories: Amakuru ya RCS

Umuyobozi wa Prison fellowship ku isi yishimiye uko inyigisho z’isanamitima zagiriye umumaro Abagororwa bazikurikiye

Akigera ku Igororero Andrew Corley, yakiriwe n’umuyobozi w’Igororero rya Nyarugenge S SUPT Patrick Muragizi, asobanurirwa uburyo RCS ikorana na Prison Fellowship anamutembereza aho abagororwa bigira imyuga itandukanye mu rwego kubafasha kugororoka bya nyabyo, akomereza mu gipangu aho yasanze abagororwa n’abantu bafunze bamutegereje banezerewe akorwa ku mutima na bamwe mubatanze ubuhamya bw’uko inyigisho z’isanamitima bahawe n’umuryango Prison Fellowship zabakengeye zikabafasha guhinduka ubu bakaba barabohotse.

Mukamuganga Esther ufungiye icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umugabo we yavuze ko inyigisho yahawe n’umuryango Prison Fellowship Rwanda zamufashije kwiyakira no guhinduka.

Yagize ati” Nkimara gufungwa kwakira igihano nari nahawe cy’imyaka 15 byarananiye ngahora nigunze kubera icyaha nari nafungiwe cyo kwihekura, umuntu umwe yaje kunsanga aho nari nicaye ambwira ko ngomba kwitabira inyigisho zitangwa n’umuryango Prison Fellowship, natangiye kuzikurikirana zikagenda zimpindura uko bwije nuko bukeye ndabohoka numva ko hakiri icyizere cyo kubaho, maze imyaka 12 ndigukora igihano ndihafi gutaha ariko mba numva umutima wanjye ukeye ndetse ndi kurwego rwo gufasha abandi bari hasi nkuko nanjye narimeze.”

Sezibera Celestin uregwa icyaha cya Jenoside wahanishijwe igihano cya burundu ariko akaba ataremeraga uruhare yagize muri icyo cyaha, yavuze ko yacengewe n’inyigisho arafunguka yemera uruhare rwe muri Jenoside.

Yagize ati”Mbere numvaga ntashaka kugaragaza uruhare nagize muri Jenoside kuko umutima wanjye wari warinangiye, ariko maze gukurikirana inyigisho z’umuryango Prison Fellowship narabohotse nemera uruhare rwanjye kuko zari zimaze kuncengera, nemera uruhare nagize muri Jenoside ndetse nsaba n’imbabazi numva umutima wanjye urabohotse, mubyukuri izi nyigisho zaramfashije kuko iyo zitaza kubaho sinari kuzapfa mbohotse ariko ubu umutima wanjye urakeye.”

Umuyobozi  wa Prison Fellowship International Andrew Corley, yishimiye uburyo umuryango ahagarariye wagize uruhare rwiza mugufasha abagororwa asaba n’abandi kwitabira izo nyigisho baharanira kuzataha barakiriye agakiza.

Yagize ati” Kuba muri hano si iherezo ry’ubuzima bwanyu, nyuma yo gusoza ibihano muzasubira muri sosiyete, kuba warakoze icyaha si igitangaza ahubwo nyuma yo kugikora witwaye gute, ubuhamya numvise bwankoze ku mutima kubw’inyigisho z’umuryango mpagarariye zafashije abazikurikiranye gufunguka amarembo y’imitima yabo bakabohoka bakemera kwatura kandi bari barinangiye, ndabishimira Imana nshimira kandi n’urwego rw’uRwanda rushinzwe Igorora dufatanya umunsi ku munsi, tuzakomeza guharanira icyatuma izina ry’uwiteka rikomeza gushyirwa hejuru kuko ibi sitwe tubikora n’Imana ibikora. Ndabakunda.”

Prison Fellowship international ni umuryango w’uvugabutumwa utegamiye kuri Leta ufite inshingano zo kogeza ijambo ry’Imana muri za Gereza no mumagororero hirya no hino ku isi mu rwego rwo gufasha abakoze ibyaha kudaheranwa n’agahinda ahubwo bakabohoka bakakira agakiza binyuze mu nyigisho bahabwa n’uwo muryango zibafasha kongera kwisuzuma.

Abagororwa bo mu Igororero rya Nyarugenge bari baje kureba umuyobozi wa Prison Fellowship International.

Sezibera Celestin yavuze ko inyigisho z’isanamitima zamufashije guhinduka kandi yari yarinangiye umutima.
Andrew Corley, yavuze ko yakozwe ku mutima n’inyigisho z’isanamitima zahinduye abazikurikiranye zikabagirira umumaro bagahinduka.
Abagororwa bari bishimye bahimbaza ubwo umuyobozi wa Prison Fellowship yageraga mu Igororero rya Nyarugenge.

Yasuye aho abagororwa bigira imyuga itandukanye mu rwego rwokubategura kuzasohoka uwo mwuga ukabagirira umumaro.

Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.