Categories: Amakuru ya RCSSlider

CG Murenzi yakiriye Umuyobozi wa Prison Fellowship International bagirana ikiganiro

Ikiganiro abayobozi bombi bagiranye byibanze ku bimaze kugerwaho mu mikoranire iri hagati y’uyu Muryango na RCS kuva mu mwaka wa 2010, harimo: Guteza imbere imibereho y’abagororwa bahabwa ubumenyingiro buzababeshaho barangije ibihano, gufasha imiryango y’abagororwa gusura ababo igihe badafite ubushobozi, gufasha abana b’abagororwa no gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa barabgije ibihano.

Baganiriye kandi ku gushimangira ubufatanye busanzweho bwo kongerera imbaraga ibikorwa by’igorora no gufasha abagororwa gusubira mu buzima busanzwe bifitemo ubushobozi buzababeshaho hanze bakanateza imbere imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.

Bwana Andrew Corley yashimiye Ubuyobozi bw’u Rwanda ku mavugurura meza bwakoze mu Rwego rw’Igorora cyanecyane ingamba zashyizweho mu rwego rwo gufasha uwakoze icyaha kugororoka no kumufasha gutegura ubuzima azabamo nyuma yo kurangiza ibihano. CG Murenzi yashimiye uyu Muryango ku mikoranire myiza igamije guteza imbere imibereho y’abagororwa kuko iterambere ry’abo rigira uruhare mu gukumira insubiracyaha igihe baba basubiye mu miryango yabo.

Bwana Andrew Corley, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga Prison Fellowship International.
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Evariste Murenzi.
Felix NDAYAMBAJE

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.