Categories: Amakuru ya RCSSlider

Bwana Andrew Corley uyobora Prison Fellowship International yakomereje uruzinduko rwe ku Igororero rya Nyarugenge

Bwana Corley hamwe n’abayobozi b’ishami ry’uyu Muryango mu Rwanda Prison Fellowship Rwanda bakiriwe n’abayobozi b’Igororero rya Nyarugenge batemberezwa ahatangirwa amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, basobanurirwa uruhare rukomeye ayo mashuri agira muri gahunda y’igorora no gufasha abagororwa kwitegura ubuzima bazabamo nyuma yo kurangiza ibihano.

Mu biganiro yagiranye n’abagororwa, Bwana Andrew Corley bamushimiye urukundo bagaragarizwa n’uyu muryango, bemeza ko inkunga bahabwa ibafasha kwiyubaka ubwabo n’imiryango yabo, kugororoka no kongera kuba abantu bafitiye umuryango n’igihugu akamaro.

Sezibera Celestin ni umwe mu bagororwa bari mu Igororero rya Nyarugenge wemera ko yakoze icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsu mu 1994 ndetse ko uyu muryango Prison Fellowship Rwanda wamufashije gusaba imbabazi abo yakoreye ibyaha bikaba byaramufashije kubohoka.

Ati: ” Maze gufungwa byaragorango ngo mbashe kwemera, hanyuma maze gukurikirana inyigisho zikubiye mu Gitabo cya Mariko nasonaukiwe icyazanye Yesu ko ari icyaha cyanjye, bituma nca bugufi bingoye ariko nemera icyaha.”

Yavuze ko ubu yamaze no kwandika igitabo yise ‘Mpore Rwanda’ kigaruka ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uburyo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa aho yari atuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Mukamuganga Esther uvuka mu karere ka Karongi na we ni umwe mu bamaze imyaka 13 mu Igororero rya Nyarugenge akaba isigaje imyaka 2 ngo asubire mu muryango. Avuga ko nyuma yo gukora icyaha cy’ubwicanyi yageze mu Igororero bimugora kwiyakira bitewe n’ipfunwe ry’ibyo yari yakoze ariko yaje kwiyakira no guhinduka bitewe n’inyigisho yahawe binyuze mu Muryango Prison Fellowship Rwanda.

Ati: “nafashe urugendo rwo kwiga, nkurikirana inyigisho zari zirimo numva ni inyigisho nziza zituma umuntu ava mu bwihebe zikamuganisha ku gakiza, narazikurikiranye ziramfasha zituma nigarurira ikizere, ubu ndumva ninsubira mu buzima busanzwe nzabasha kugira icyo ngeza ku bo nasize.”

Bwana Andrew Corley yababwiye ko abagororwa n’abantu bafunzwe bari mu mpamvu yatumye  uyu Muryango Prison Fellowship International n’ishami ryawo, Prison Fellowship Rwanda bibaho, kugira ngo hashyirweho gahunda zibarinda kwiheba ahubwo zikabafasha gukosoka no kutazongera gusubira mu byaha.

Yagize ati “Mwebwe muri hano, ni mwebwe mpamvu yatumye umuryango PFI ubaho. Dukora uyu murimo kubera ko Imana itubwira ko ari umurimo mwiza, ntimukajye mwisuzugura kuko Imana namwe itabasuzugura.”

Yongeyeho ko  uyu muryango uzakomeza kubatera inkunga babafasha kwitegura kuzaba mu buzima bwiza nyuma y’ibihano bakatiwe.

Sezibera Celestin na Mukamuganga Esther ni bamwe mu bagororwa bashimira Umuryango PFI.
Abagororwa bari bishimiye guhura n’Umuyobozi wa PFI bemeza ko ubufasha ubaha ari ingirakamaro.
Bwana Andrew Corley yijeje abagororwa ko bazakomeza kubaba hafi.
Bwana Andrew Corley yavuze ko yishimiye guhura n’abagororwa no gusabana na bo.
Andrew Corley, Umuyobozi wa PFI yasuye ahatangirwa amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro.
Imyuga abagororwa biga irimo ubudozi, gutunganya imisatsi, ubukanishi, ubwubatsi n’indi itandukanye.
Bwana Andrew Corley yahawe impano n’Umuyobozi w’Igororero rya Nyarugenge.
Bwana Andrew Corley yaje aherekejwe n’abandi bayobozi ba Prison Fellowship Rwanda.
Felix NDAYAMBAJE

Recent Posts

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

2 days ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

1 week ago

Abagororwa basaga 640 bashoje amahugurwa abategurira gusubira mu miryango yabo.

Kuri uyu wa 12 Kamena ku Igororero rya Nyamasheke, abagororwa 644 basoje amahugurwa y’ubumwe n’ubudaheranwa…

1 week ago

RCS ikomeje ubukangurambaga ku ikoreshwa rya E-Huza mu kwihutisha serivisi iha abayigana

Kuri uyu wa gatandatu taliki 06 Kamena 2026, RCS n’atekenisiye ba E-Huza bakomereje ubukangurambaga mu…

2 weeks ago

Ibikorwa by’umusaruro ku Igororero rya Huye bitanga umusanzu ukomeye mu mibereho myiza y’abahagororerwa

Ibikorwa nyongeramusaruro bikorerwa ku magororero atandukanye y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS ni bimwe mu…

3 weeks ago

RCS iri mubukangurambaga bwa E-Huza uburyo bushya koranabuhanga bwo koherereza abagororwa amafaranga

Ku magororero ya Nyanza na Huye, kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Gicurasi 2026, RCS…

3 weeks ago

This website uses cookies.