Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwabo babanje kwerekwa amateka ashaririye ya Jenoside U Rwanda rwanyuzemo, basura ibice bitandukanye by’Urwibutso rwa Gisozi ruruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside aherekejwe na CGP Evariste Murenzi Komiseri mukuru wa RCS, ashengurwa n’amahano yagwiriye abanyarwanda ariko nanone ashima uburyo bishatsemo ibisubizo bakaba babanye mumahoro bafite iterambere ryivugira ku muntu urugezemo, asoje gusura Urwibutso yakomereje kucyicaro Gikuru cy’Urwego rushinzwe Igorora RCS, yerekwa bimwe mubikorwa bitandukanye RCS imaze kugeraho mukugorora.
CG Phindile Nomvula, yashimye urwego rwiza RCS imaze kugeraho mukugora abakoze ibyaha, nk’ikoranabuhanga rikoreshwa mu nkiko IECMS, avuga ko hari byinshi byiza byo kwigira ku Rwanda.
Yagize ati” Mubyukuri hari byinshi by’ingenzi mu kugorora tugomba kwigira ku Rwanda kuko mwamaze gutera imbere mu kugorora, urugero ni nk’iri koranabuhanga rikoreshwa mu nkiko mu gucunga amadosiye y’abari mumagororero, uburyo bwo kumenya uwakoze icyaha biciye mugufata ibimenyetso byagihanga hirindwa akarengane, gucunga umutekano w’abantu bafunze hifashishijwe za camera, mubyukuri nabonye ibyo kwigira hano ari byinshi, kandi bizatubera umusingi wo kubaka iterambere iwacu biciye mu mikoranire myiza dufitanye.”
CGP Evariste Murenzi, Komiseri Mukuru RCS mu ijambo rye yavuze ko bafitenye amasezerano y’imikoranire no gusangira ubumenyi n’ubunararibonye yasinywe mu mwaka wa 2022 agiye gutangira gushyirwa mubikorwa.
Yagize ati” Hari amasezerano ibihugu byombi byagiranye mu 2022, ko inzego zitandukanye zizajya zisangira ubumenyi bushingiye ku bibazo by’ubukungu na siyansi,ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, umuco, ubuzima, imibereho myiza, ubutabera, ubuhinzi, aya masezerano tugomba gutangira kuyabyaza umusaruro natwe duteza imbere urwego rushinzwe igorora dusangira ubumenyi n’ubunararibonye mubutabera.“
U Rwanda n’ubwami bwa Eswatini ni ibihugu bisanzwe bifitanye imikoranire myika kuko no muri uyumwaka muri Nyakanga 2023, hari itsinda ry’abashyitsi ryarusuye harimo umushinjacyaha mukuru ndetse n’Igikomangoma cy’umwami Muswati, Banasura RCS murwego rwo kungurana ubumenyi.