Categories: Amakuru ya RCSSlider

Umunyamabanga w’Urukiko Mpuzamaha rwa IRMCT yakiriwe ku Biro Bikuru bya RCS mu ruzinduko rwakazi arimo

IRMCT ni Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho kurangiza imirimo yasizwe n’inkiko mpuzamahanga zaburanishije ibyaha bikomeye birimo jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, zirimo ICTR na ICTY. Uru rwego rukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano byakatiwe n’izo nkiko, rukanagenzura ko ibihugu byakira abagororwa bubahiriza amahame mpuzamahanga.

Bwana Tambadou n’itsinda ayoboye Basobanuriwe byimbitse gahunda y’igorora n’uburyo ishyirwa mu bikorwa mu magororero yose, aho abagororwa bahabwa amasomo y’uburere mboneragihugu n’imyuga itandukanye irimo ubudozi, ububaji, ubukanishi bw’ibinyabiziga, ubukorikori n’ibindi bitandukanye birimo ubuhinzi n’ubworozi.

Si ibyo gusa kuko gahunda y’igorora yibanda no kuri siporo n’imyidagaduro mu magororero, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwabo bwo mu mutwe ndetse no kugira ubuzima bwiza muri rusange. Ibyo byose bikaba biri mu bifasha abagororwa kugororoka no kwigirira akamaro nyuma yo kurangiza ibihano baba barakatiwe n’inkiko.

Umunyamabanga wa IRMCT n’itsinda ayoboye Basobanuriwe byinshi kuri gahunda y’igorora.

Nyuma yo gusura igororero rya Nyanza ku unsi w’ejo no kuganira na Komiseri wa RCS uyu munsi, Bwana Tambadou yashimiye Leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa RCS ku buzima bwiza yasanganye abagororwa n’imikorere myiza ibaranga.

Ati” nyuma y’ibiganiro tugiranye hano n’ibiganiro twagiranye n’abagororwa mu Igororero rya Nyanza ndetse n’ibyo twiboneye namaso yacu hano mu Rwanda, ntacyo wabigereranya na cyo ugereranyije n’ahandi aho ari hose hari abagororwa bakatiwe na ICTR.

Bwana Tambadou yashimiye Leta y’u Rwanda ku mikorere myiza yasanze muri RCS.
Felix NDAYAMBAJE

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.