Categories: Amakuru ya RCSSlider

Ubutwari bwaranze ingabo za RPA zahagaritse Jenoside bwakoze ku mutima, Abanyeshuri bari ku masomo abagira ba Ofisiye bato ba RCS

Ku ngoro y’amateka yo guhagarika Jenoside batambagijwe ibice bitandukanye by’iyo nyubako, igiye irimo ibimenyetso byerekana uko urugamba rwo kubohora ubanyarwanda bicwaga bazira ubwoko bwabo, n’uburyo bamwe mu banyarwanda bari baramenesherejwe mumahanga hirya no hino bafashe iya mbere bakemera guhara amagara yabo ngo babohore benewabo bicwaga, aribwo urugamba rwatangiraga bagasoza intego yabo bayigezeho nubwo bitabujije bamwe muribo kuhasiga ubuzima muri urwo rugamba rwo guhangana n’umwanzi.

Basobanuriwe amateka y’iyo nyubako nuburyo yabaye umutaka wabo kuko abanyepolitiki n’abasirikare 600 ba RPA, arimwo bari bari kubwumvikane bwa Leta yari iriho biturutse ku masezerano yari yabereye Arusha muri Tanzaniya yo gusaranganya ubutegetsi, ariko nyuma bagashaka kubatsinda muri iyo nyubako kugirango hatarokoka n’umwe birwanaho mu buryo bushoboka birangira bagenzi babo baje kubunganira baturutse ku murindi aho ibindiro bikuru bya RPA byari biri baboneraho no kurokora abicwaga mumujyi wa Kigali bakomeza urugamba aribyo byanatumye babona intsinzi.

Abanyeshuri bashimye ubutwari n’ubwitange byaranze ingabo zari iza RPA, bakemera guhara amagara yabo ariko bakabohora abicwaga bazira uko baremwe biyemeza nabo ko mubyo bagomba gukora byose bagomba kurangwa n’ubutwari kandi bagakunda igihugu cyabo baharanira ubumwe n’iterambere by’abanyarwanda.

Ubwo abanyeshuri bahabwaga ikaze, bagiye gutangira gusura ibice bitandukanye bigize Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside.
Basobanuriwe amateka menshi ajyanye n’urugamba rwo guhagarika Jenoside n’uko urugamba rwagendaga.
Aha ni ku gice cyo hejuru cy’inyubako bereka abanyeshuri uko urugamba rwategurwaga icyitwa command post abazi imvugo za gisirikare.
Basuye kandi ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ubutwari bw’ingabo za RPA n’uburyo zitangaga.
Aha bari ku gice cyo hejuru ku nyubako bareba imbunda yahashije umwanzi wari mu kigo cyabagamo abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu.
Basoje gusura ibice byose abanyeshuri bafashe ifoto y’urwibutso ku ngoro y’amateka yo guhagarika Jenoside.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.