Categories: Amakuru ya RCSSlider

Ubumenyi yakuye mu ishuri ry’imyuga mu Igororero rya Nyamagabe buzamufasha kwibeshaho

Madamu Nyirahabiyaremye Jeanne d’Arc wabanje kwiga ibijyanye no gutunganya imisatsi (Hair dressing) nyuma akaza kurangiza amasomo akaba nawe umwe mubarimu bigisha abandi bagororwa uyu mwuga, yavuze ko n’ubwo yari ari mubihano ariko ubuyobozi bw’igororero bwamufashije we na bagenzi be kunguka ubumenyi buzabafasha kwiteza imbere nyuma yo kurangiza ibihano bahawe.

Yavuze kandi ko asoje ibihano bye afite n’ingamba zikomeye zo kuzabyaza umusaruro ubumenyi yavomye mu Igororero rya Nyamagabe; yemeza ko azahita ashinga inzu itunganya imisatsi bityo bikazamufasha kwiteza imbere we ubwe, umuryango n’igihugu muri rusange maze bikamurinda ikindi kintu cyose cyatuma yongera kugongana n’amategeko.

Abagororwa batandukanye biga muri iri shuri ry’imyuga ry’ Igororero rya Nyamagabe bakomeje bashimira by’umwihariko Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rudahwema gukurikirana icyabateza imbere.

Umuyobozi w’Igororero rya Nyamagabe SP Donatha Mukankuranga yavuze ko hari Ubuhamya bwinshi bw’abahoze bagororerwa muri iryo gororero biteje imbere babikesha ubumenyi bigiye mu ishuri ry’ imyuga ry’Igororero rya Nyamagabe.

Igororero rya Nyamagabe rigorororerwamo abantu b’igitsina gore, hatangirwamo amasomo atandukanye y’ubumenyingiro ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, gutunganya imisatsi, inzara n’ibindi by’ubwiza, kudoda, kuboha imitako itandukanye n’uduseke.

Mu rwego rwo kurinda abagororwa kuzongera kwijandika mu byaha nyuma yo kurangiza ibihano, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igororora rwashyizeho gahunda yo kwigisha amasomo asanzwe ndetse n’ajyanye n’ay’ubumenyingiro mu magororero yose aho umugororwa wese ubishaka yiga  akarangiza ibihano bye ashoboye kujya ku isoko ry’umurimo nk’abandi bose bize mu mashuri asanzwe bityo akibeshaho.

Abagororwa bari mu ishuri ry’igororero kwiga gutunganya imisatsi.

Mu bumenyi bakura mu Igororero rya Nyamagabe harimo no kwiga kogosha kinyamwuga.

Higirwamo gutunganya inzara muburyo bugezweho.

Ishuri ry’imyuga mu Igororero rya Nyamagabe biga kuboha imyenda.

Abagororerwa muri iri gororero bigiramo kuboha uduseke n’indi mitako ya Kinyarwanda.

Iri shuri ryigisha abagororwa gukora imitako mumasaro y’ubwoko butandukanye.

Imitako n’udusakoshi bikoze mumasaro bikorwa n’abagororerwa mu Igororero rya Nyamagabe

Felix NDAYAMBAJE

Recent Posts

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

2 days ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

1 week ago

Abagororwa basaga 640 bashoje amahugurwa abategurira gusubira mu miryango yabo.

Kuri uyu wa 12 Kamena ku Igororero rya Nyamasheke, abagororwa 644 basoje amahugurwa y’ubumwe n’ubudaheranwa…

1 week ago

RCS ikomeje ubukangurambaga ku ikoreshwa rya E-Huza mu kwihutisha serivisi iha abayigana

Kuri uyu wa gatandatu taliki 06 Kamena 2026, RCS n’atekenisiye ba E-Huza bakomereje ubukangurambaga mu…

2 weeks ago

Ibikorwa by’umusaruro ku Igororero rya Huye bitanga umusanzu ukomeye mu mibereho myiza y’abahagororerwa

Ibikorwa nyongeramusaruro bikorerwa ku magororero atandukanye y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS ni bimwe mu…

3 weeks ago

RCS iri mubukangurambaga bwa E-Huza uburyo bushya koranabuhanga bwo koherereza abagororwa amafaranga

Ku magororero ya Nyanza na Huye, kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Gicurasi 2026, RCS…

3 weeks ago

This website uses cookies.