Ni umuhango witabiriwe n’inzego zitandukanye aho Umushyitsi Mukuru yari Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Emmanuel Gasana na Irere Claudette umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe itumanaho, imyuga n’ubumenyingiro, bijyanye n’igikorwa cyo gutanga impamyabushobozi ku mfungwa n’abagororwa basoje amasomo mu myuga itandukanye bigiye muri gereza, izo mpamyabushobozi zikaba zemewe na WDA ikigo cy’igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro kuko nubwo ziba zaratangiwe muri gereza ntaho bijya byandikwa.
Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal Marizamunda mu ijambo rye muri uwo muhango yavuze abantu bakwiye kugirira icyizere abakuye ubumenyi muri gereza kuko bigishwa nkuko n’ahandi biga.
Yavuze ati ” turasaba ba rwiyemezamirimo kuzagirira icyizere abigiye umwuga muri gereza, kuko ubumenyi bwigirwa muri gereza ari nkubwo n’ahandi batanga ndetse twe aba ari n’akarusho kuko dufite ibikoresho bihagije kuburyo umunyeshuri wese usoje amasomo ajyanye n’umwuga n’ubumenyingiro ari muri gereza iyo ageze hanze usanga atanga umusaruro mwiza bijyanye nibyo yize, kuko abarimu babigisha bababa hafi cyane bigatuma bakurikirana amasomo uko bikwiriye kuko ntanikintu kibarangaza cyatuma badakurikirana amasomo neza.
Gahunda yo kwigisha imyuga n’ubumenyingiro muri gereza si nshya kuko imaze igihe ikorwa muri za gereza zitandukanye ndetse akaba atari n’ubwa mbere impamyabushobozi zitanzwe, ahubwo ari ubwa mbere zitanzwe ku mubare munini w’imfungwa n’abagororwa basoje kwiga imyuga n’ubumenyingiro bari muri gereza kuko mbere wasangaga ari umubare muto wahawe izo mpamyabumenyi bitewe n’ibikoresho byari bike ndetse n’inyubako nkeya muri rusange, ariko kugeza ubu ibyo bibazo bikaba byarakemutse nta mbogamizi ituma abiga batiga neza.
Kugeza ubu mu myuga itandukanye yigirwa muri gereza harimo Ubwubatsi, ububaji, ubudozi, Gusudira, gukora amazi, gutunganya imisatsi no gukora ibikoresho bitandukanye mu mpu.


