Categories: Amakuru ya RCSSlider

U Rwanda ruritegura kwakira Inama Mpuzamahanga y’Amagororero n’Amagereza (ICPA) mu mwaka utaha wa 2025

Iyi nama iri kubera mu Gihugu cya Singapore ku nshuro ya 26, yatangiye kuwa 01 ikazageza  06 Nzeri 2024, ikaba yaritabiriwe  n’ababayobozi benshi baturutse mu bihugu bitandukanye bifite inshingano zo kugorora barenga 1000 baturutse hirya no hino ku Isi, aho muri abo bayobozi harimo na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CG Evariste Murenzi n’itsinda ayoboye.

Mu byaganiriwe muri iyi nama, u Rwanda rwashimiwe kuri gahunda rwihaye mu gutanga serivisi z’ubuzima ku bantu bagororwa, binyuze muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) ndetse ko ari uburyo bwiza benshi bakuyemo isomo. Umuyobozi w’uyu Muryango Mpuzamahanga w’Amagororero n’Amagereza, Bwana Peter Severin yanaboneyeho umwanya wo gutangariza ku mugaragaro abitabiriye iyo nama ko u Rwanda ari rwo ruzakira inama ngarukamwaka izaba iri kuba ku nshuro yayo ya 27 mu mwaka utaha wa 2025.

Mu kwakira inama ya ICPA 2025, azaba ari amahirwe ko U Rwanda ruzahungukira ubumenyi butandukanye binyuze mu guhanahana amakuru, mu byiza  byinshi ibihugugu bitandukanye ku isi bizaba byarakoze cyane  mu gusubiza mu buzima busanzwe abasoje ibihano, bikazrufasha muri gahunda za burimunsi mu kugorora hirindwa insubiracyaha no gushyira ingufu muri gahunda zo gufasha abarangije ibihano gusubira muri sosiyete baragororotse

Iyi nama izabera mu Rwanda mu mwaka utaha nkuko byemerejwe mu nama rusange, ruzaba rubaye Igihugu cya Kabiri muri Afurika, kiyakiriye nyuma y’Igihugu cya Namibia cyayakiriye muri 2014.

CG Evariste Murenzi, arikumwe n’itsinda ayoboye bitabiriye Inamampuzamahanga y’amagororero n’amagereza.
Muri iyo nama U Rwanda rwashimiwe uburyo bwiza rukoresha mu guha abantu bafunzwe serivisi z’ubuvuzi (Mituelle de Sante).
CG Evariste Murenzi ubwo yagezaga ijambo kubitabiriye Inamampuzamahanga y’Amagororero n’amagereza.
Inama y’amagereza n’amagororero ya 2024, yahuje abarenga 1,000 b’inzebere mu kugorora n’abandi bahanga batandukanye ku isi.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

18 hours ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.