Categories: Amakuru ya RCSSlider

Ku Igororero ry’abana I Nyagatare, hasojwe amasomo y’amatsinda mu by’isanamitima

Amasomo ya mvura nkuvure abana bahabwaga yari amaze amezi atandatu, aho bagira umwanya bakisanzuranaho buri wese akabohokera mugenzi we, bakagira abayobozi b’amatsinda aribo ba (Peer Educateur) babafasha kugirango ibiganiro bigende neza. Ibi bikorwa bituma abagiye muri ayo matsinda bakira ibikomere baba barahuye nabyo byatumye bisanga mu cyaha ndetse no mu gihe bari bamaze gukora icyaha.

Ni umushinga uri guterwa inkunga n’umuryango mpuzamahanga w’Abanyamerika USAID/DKU “Dufatanye kubaka ubutabera”, uwo mushinga ukaba waratangijwe n’umuryango Foundation DiDe(Dignity in Detention), mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kugorora. Batangiriye mu magororero atandukanye ariyo Rwamagana, Nyarugenge, Gicumbi n’Igororero ry’Abana rya Nyagatare.

Intego y’uyu mushinga ni ukongerera ubumenyi abashinzwe kurengera rubanda mu bijyanye n’uburenganzira  bwabo ndetse n’ubutabera, abunganizi mu mategeko n’abashinzwe gutanga ubufasha mu by’amategeko, hibandwa cyane ku batishoboye n’abanyantege nke barimo abana n’abagore baguye mu byaha. 

Abaterankunga bitabiriye umuhango wo gusoza amasomo ya Mvura nkuvure yahawe abana 146, ni Foundation DiDe, USAID, LAF na Lawyers of Hope. Amahugurwa yahawe abana b’abahungu 135 n’ababakobwa 11.

Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

2 days ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

1 week ago

Abagororwa basaga 640 bashoje amahugurwa abategurira gusubira mu miryango yabo.

Kuri uyu wa 12 Kamena ku Igororero rya Nyamasheke, abagororwa 644 basoje amahugurwa y’ubumwe n’ubudaheranwa…

1 week ago

RCS ikomeje ubukangurambaga ku ikoreshwa rya E-Huza mu kwihutisha serivisi iha abayigana

Kuri uyu wa gatandatu taliki 06 Kamena 2026, RCS n’atekenisiye ba E-Huza bakomereje ubukangurambaga mu…

2 weeks ago

Ibikorwa by’umusaruro ku Igororero rya Huye bitanga umusanzu ukomeye mu mibereho myiza y’abahagororerwa

Ibikorwa nyongeramusaruro bikorerwa ku magororero atandukanye y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS ni bimwe mu…

3 weeks ago

RCS iri mubukangurambaga bwa E-Huza uburyo bushya koranabuhanga bwo koherereza abagororwa amafaranga

Ku magororero ya Nyanza na Huye, kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Gicurasi 2026, RCS…

3 weeks ago

This website uses cookies.