Nk’uko imirongo y’ibitangazamakuru byinshi yibanda ku kwigisha ibintu bitandukanye, kumenyesha amakuru yo hirya no hino ku Isi no gufasha ababikurikira kwidagadura, abagororwa na bo babasha gukurikira ibitangazamakuru bitandukanye bari mu igororero bikabafasha kwiga, kumenya amakuru yo hirya no hino no kwidagadura muri rusange.
Umutoni Diane ni umwe mu bagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge akaba n’umwe mu bashinzwe gufasha abandi bagororwa kureba Televiziyo mu mutuzo nta wubangamiye abandi.
Avuga ko bakurikira Televiziyo buri munsi kandi ko hari amateleviziyo menshi bityo buri wese akajya mu itsinda ry’abari kureba ibyo yishimiye muri ako kanya.
Bimwe mu byo asobanura bakunda gukurikira kuri televiziyo, birimo cyanecyane amakuru agezweho, inyigisho zo kubungabunga ubuzima no kwiteza imbere, kureba firime, umupira w’amaguru n’ibindi biganiro bitandukanye by’imyidagaduro.
Ibyo byose bigatuma badasigara mu icuraburindi ryo kutamenya icyerekezo cy’Igihugu cyabo, kurwanywa ubwigunge no kutibagirwa burundu ubuzima bwo hanze y’igororero kuko byazagira ingaruka igihe basubiye mu miryango yabo.
Abagororwa kandi bemeza ko ubusabane bagira iyo bahuriye ku kintu bakunze nko kureba umupira cyangwa firime, bituma barushaho kugira ubumwe no gukundana bikabafasha guhorana ituze no koroherana bityo umutekano wabo ukarushaho gusagamba.
Kabera Emmanuel we ni umugororwa ugororerwa mu Igororero rya Bugesera. Avuga ko bimwe mu biganiro bakurikira kuri televiziyo byamufashije cyane ari ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ku buryo ubu yamaze gutandukana n’ibitekerezo by’amacakubiri burundu.
Ati “ikintu dukunda kurebaho cyane ni ibikorwa by’iterambere kugira ngo tumenye aho igihugu kigeze, kandi tugakurikira n’ibiganiro birebana n’ubumwe n’ubwiyunge.”
Yongeyeho ati “ikintu cya mbere, bidufasha kumenya aho abanyarwanda berekera bikaduha kumva ko natwe hari umusanzu igihugu kidutezeho tukamenya ko tugomba kuzakorera igihugu igihe tuzaba tuvuye muri ubu buzima, ubwo rero tukaba tuvuga tuti dutashye natwe twagenda tuzi iterambere abanyarwanda bagezeho, ubumwe n’ubwiyunge abanyarwanda bagezeho; Igihugu icyo kidushakaho kugira ngo natwe dutange uwacu musanzu.”
Muri rusange ubuyobozi bwa RCS bwashyizeho televiziyo mu magororero kugira ngo ibe imwe mu nzira zifasha kugorora binyuze mu gufasha abagororwa kugira ubumenyi babwigiye ku bandi bo hirya no hino ku Isi, gusabana hagati yabo, gukumira ubwigunge kuri buri wese no kurinda ko bazakomererwa n’ubuzima igihe baba barangije ibihano byabyo basubiye mu buzima busanzwe.
Politiki yo kugorora kuva yatangira gushyirwa mu bikorwa muri 2022, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora,…
Kuri uyu wa 23 Mata 2026 mu Igororero ry’abana rya Nyagatare, habereye igikorwa cyo kumurika…
Igororero rya Huye ni rimwe mu magororero afite amwihariko ugereranyije n’andi, hashingiwe ku bikorwa biharangwa…
Superintendent Delano Evariste Nyagatare, umuhuzabikorwa w’imishinga mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, avuga ko…
Kuri uyu wa 07 Mata 2026, mu magororero yose yo mu Rwanda, abagororwa hamwe n’abakozi…
Uyu munsi ku wa 07 Mata 2026, Abakozi b'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igororora, RCS bari…
This website uses cookies.