Categories: Amakuru ya RCSSlider

Abakozi ba RCS bari mu butumwa bw’amahoro bifatanyije n’abandi Banyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994

Uyu muhango wayobowe na Ambasaderi w’U Rwanda muri icyo Gihugu, Nyakubahwa Olivier Kayumba, wari witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Nyakubahwa Sylvie Baïpo-Temon Ministiri wa Francophonie na Diaspora ya Santarafurika ari nawe wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, Ingabo na Polisi by’u Rwanda nabo bari mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu, Diaspora Nyarwanda ndetse n’izindi ncuti z’ u Rwanda.

Minisitiri wa Francophonie na Diaspora ya Santarafurika Mme Sylvie Baïpo-Temon hamwe na Amb. Olivier Kayumba uhagarariye U Rwanda muri iki Gihugu bacanye urumuri rw’icyizere.

Amabaderi w’u Rwanda muri Sentrafrika yasabye diaspora Nyarwanda guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho ukundi, barwanya guhakana no gupfobya Jenoside ndetse n’ingengabitekerezo yayo. 

Kuva kuri uyu wa 7 Mata 2026 u Rwanda ruri mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Insaganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Twibuke twiyubaka”.

Placide MUTABAZI

Recent Posts

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

1 week ago

Abagororwa basaga 640 bashoje amahugurwa abategurira gusubira mu miryango yabo.

Kuri uyu wa 12 Kamena ku Igororero rya Nyamasheke, abagororwa 644 basoje amahugurwa y’ubumwe n’ubudaheranwa…

1 week ago

RCS ikomeje ubukangurambaga ku ikoreshwa rya E-Huza mu kwihutisha serivisi iha abayigana

Kuri uyu wa gatandatu taliki 06 Kamena 2026, RCS n’atekenisiye ba E-Huza bakomereje ubukangurambaga mu…

2 weeks ago

Ibikorwa by’umusaruro ku Igororero rya Huye bitanga umusanzu ukomeye mu mibereho myiza y’abahagororerwa

Ibikorwa nyongeramusaruro bikorerwa ku magororero atandukanye y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS ni bimwe mu…

3 weeks ago

RCS iri mubukangurambaga bwa E-Huza uburyo bushya koranabuhanga bwo koherereza abagororwa amafaranga

Ku magororero ya Nyanza na Huye, kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Gicurasi 2026, RCS…

3 weeks ago

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rwungutse abofisiye bashya 146

Mu birori byabereye ku Ishuri rya RCS riherereye mu Karere ka Rwamagana (RCS Traing School),…

1 month ago

This website uses cookies.