Categories: Amakuru ya RCSSlider

Siporo n’imyidagaduro  ni ubuzima, ni urukingo rw’indwara zitabarika-Abagororwa mu Igororero rya Rwamagana n’irya Nyagatare

Muri politiki y’igorora, RCS yashyizeho uburyo butandukanye butuma umugororwa wese abasha  kwidagadurayishima binyuze mu mikino n’imyidagaduro bitandukanye itandukanye umugororwa yisangamo. Iyi mikino  ndetse ndetse n’imyidagaduro n’ibindi bitandukanye RCS igenera abagororwa, bigira uruhare mu mibereho myiza  yabo ndetse bigafasha RCS gusohoza inshingano zayo zo kugorora.

Abagororwa batandukanye bemeza ko kuba bahabwa ubwisanzure bwo gukina imikino itandukanye n’imyidagaduro byerekana intambwe ikomeye  yatewe mu gushyira mu bikorwa politiki yo kugorora. Bavuga ko uretse kuba siporo isoko y’ibyishimo n’ubusabane kuri bo, bagaragaza ko ari isoko y’ubuzima by’umwihariko  ku bagororwa bageze mu za bukuru, siporo bemeza ko ibarinda indwara zitandukanye  zirimo iz’imitsi, umuvuduko w’amaraso,indwara z’ingingo,iz’ubuhumekero, indwara zo mu mutwe n’izindi.

Imbyino za gakondo mu magororero atandukanye ni kimwe mu binezeza abagororwa.

Hari abagororwa batandukanye bavuga ko mu igororero ry’ubu hadatandukanye n’ubuzima bwo hanze yaryo kuko ibiboneka hanze yaryo no mu igororero ubisangamo. Hari n’abavuga ko bitewe n’ubuzima  bari babayeho batarakora ibyaha bwari bubi cyane bakemeza ko babayeho neza mu igororero.

Umwe mu bana bagororerwa mu Igororero rya Nyagtare yagize ati: Ubwo nafatwaga nkaza aha, nari nziko ubuzima burangiye, numvaga ko mfuye birangiye. Nageze aha banyakira neza, bampa ibyo kuryamaho, barangaburira mbese ntangira kubona ko ibyo nibwiraga Atari byo. Uko iminsi ishira bagenzi banjye nahasanze bagenda bamenyereza birangira menyereye ubu meze neza.”

Yakomeje ati :” Aha rero bitewe n’ibikorwa bihabera bitandukanye by’imikino n’imyidagaduro, bituma rwose twumva nta kibazo twifitiye. Hano harimo abana bafite impano zitandukanye, iyo rero habaye ikirori  biradufasha kuko uraseka, ukishima, ukumva uruhutse.”

Siporo mu magororero uretse gufasha uwayikoze mu buryo bwo kurwanya indwara, Siporo n’imyidagaduro ni kimwe mu bintu bikomeye bifasha umugororwa uje mu igororero kwakira ubuzima bushya agiyemo agakora igihano yahawe atuje, ibi bigatuma abasha kwisuzuma ndetse akicuza ku byaha yakoze  byamuviriyemo guhanwa.

Siporo n’imyidagaduro ni kimwe mu bifasha abagororwa kwisanzura bakabohoka bikanabarinda kwitekerezaho binashobora kubakurizamo gutekereza nabi bagafata imyanzuro igayitse irimo no kwiyambura ubuzima.

Indwara zo mu mutwe, zimwe na zimwe hari izikomoka ku bwigunge ndetse n’agahinda gakabije. Aha abagororwa bemeza ko ari amahirwe akomeye RCS ibaha kuko izo ndwara ntaho bashobora guhurira nazo kubera siporo n’imyidagaduro bibafasha kwirinda ubwigunge no kwiheba.

Umugororwa mu Igororero rya Rwamagana yagize ati:” Mbere nakubwira ko  Siporo ari ubuzima ndetse ikaba urukingo rw’indwara zitabarika. Nkiza muri Igororero numvaga isi indangiriyeho ntakubeshye. Nafataga mu igororero nk’ikuzimu pe, ariko nagezemo mbona uko nahatekereza bitandukanye cyane. Aha rero bitewe n’ibirori, imikino bihoramo, ntiwabona umwanya wo kunitekerezaho. Ugera aha ukabonamo abajyanama, abarimu, mbese kwakira ubuzima ntibitinda pe.”

Yakomeje yerekana uruhare rukomeye imikino n’imyidagaduro bifite mu kubafasha kugororoka , aho yagize ati:” Mu mikino hakubiyemo byinshi, habamo kwishima, kwisanzura, kugorora ingingo by’umwihariko nk’abasaza ba hano siporo ibafasha kwirinda indwara zitandukanye z’ingingo n’imitsi. Ndi umuhamya ko siporo ihuza abantu benshi hano kandi bituma umuntu uri hano akora igihano cye neza kuko biturinda kwitekerezaho cyane ngo bibe byanatuviramo  indwara zitandukanye zo mu mutwe.”

Umuvugizi wa RCS Chief Superintendent Hillary E. SENGABO ubwo yasuraga abagororwa ku Igororero rya Rwamagana, yababwiye ko RCS mu nshingano zayo zo kugorora harimo no gufasha umugororwa wese kubona ibyishimo, bityo ipfunwe ry’uko yakoze yakoze icyaha rigashira ahubwo akaboneraho kwicuza no kwisubiraho kuburyo azasubira mu muryango yarahindutse umuturage mwiza.

Umuvugizi wa RCS CSUPT Hillary E. SENGABO ari kumwe na Kayishema Thierry bagiranye ibiganiro bitandukanye n’abagororwa.

Yasabye abagororwa kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora arimo ayo kwiga imyuga n’ubumenyingiro ku buryo umunsi barangije ibihano bazabasha kwibeshaho  ndetse bakagirira umumaro imiryango bakomokamo. Yarangije ashishikari umugororwa wese kugira siporo akora mu rwego rwo gukomeza kwirinda indwara zituruka ku kudakora imyitozo ngororamubiri.

Politiki yo kugoroya yashyize imbere  guhunda yo guha ubumenyi butandukanye  abagororwa, aho usanga  bigishwa amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, gusoma no kwandika, ndetse n’amasomo y’uburere mboneragihugu. Mu Igororero rya Nyagatare hari umwihako kuko ho haba amashuri asanzwe kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri y’isumbuye.

RCS yubatse ibikorwaremezo bihagije ku buryo umugororwa wese abasha gukora siporo yifuza.

Placide MUTABAZI

Recent Posts

Komiseri Wungirije wa RCS yitabiriye imurikwa ry’igitabo “Umurage w’Urubyiruko” mu Igororero rya Nyagatare

Kuri uyu wa 23 Mata 2026 mu Igororero ry’abana rya Nyagatare, habereye igikorwa cyo kumurika…

5 days ago

Uruganda rukora amasafuriya mu Igororero rya Huye rufatiye runini amagororero yose y’Igihugu

Igororero rya Huye ni rimwe mu magororero afite amwihariko ugereranyije n’andi, hashingiwe ku bikorwa biharangwa…

5 days ago

Imishinga migari ya RCS igamije kugabanya insubiracyaha no guteza imbere abagororwa

Superintendent Delano Evariste Nyagatare, umuhuzabikorwa w’imishinga mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, avuga ko…

2 weeks ago

Abagororwa n’abakozi ba RCS bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 07 Mata 2026, mu magororero yose yo mu Rwanda, abagororwa hamwe n’abakozi…

3 weeks ago

Abakozi ba RCS bari mu butumwa bw’amahoro bifatanyije n’abandi Banyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994

Uyu munsi ku wa 07 Mata 2026, Abakozi b'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igororora, RCS bari…

3 weeks ago

Umwanditsi Yolande Mukagasana yamuritse Igigitabo yise “Umurage w’urubyiruko” imbere y’abagororwa

Kuri uyu wa 02 Mata 2026, ku Igororero rya Nyarugenge hamurikiwe igice cya mbere cy’igitabo…

4 weeks ago

This website uses cookies.