Categories: Amakuru ya RCSSlider

Sinari niteze ko nzagororwa kandi mpaha n’ubumenyi-Umugororwa mu Igororero rya Nyamagabe

Bavuga ko ari ibintu byabatangaje kubona umugororwa ahabwa ubumenyi ku buntu kandi yaragonganye n’amategeko. Bose bemeza ko bari bazi ko bagiye gufungwa bakabuzwa uburenganzira nk’abantu basize bakoze ibyaha.

Aba bagororwa bavuga ko imyuga bigira muri iri shuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’igororero izabafasha kwibeshaho ndetse bakabera ibisubizo imiryango yabo, kuko bamwe muri bo bivugira ko bari barabaye ibicibwa mu miryango baturukamo. Bavuga ko hari n’abijandikaga mu byaha bitewe n’uko ntakazi bagiraga, bityo amahirwe babonye yo kwigira imyuga mu igororero kandi ku buntu batazayatera inyoni mu gihe abari hanze bayiga bishyura.

Muri iri shuri ry’Igororero rya Nyamagabe habamo ishami ryiga gutunganya inzara.

Uwineza Djalia umwe mu bagororerwa mu Igororero ry’abagore rya Nyamagabe biga iyi myuga, ahamya ko amahirwe yahawe yo kwiga ibijyanye n’ubwiza atazayapfusha ubusa kuko hanze kwiga uwo mwuga wishyura agatubutse.

Yagize ati” Sinari niteze ko nzagororwa kandi mpaha n’ubumenyi. Amasomo ajyanye no gutunganya umusatsi, kutunganya izara n’ibindi, byishyurwa menshi kugirango ubyige hanze aha. Aya mahirwe rero nahawe nzayabyaza umusaruro kuko igihe nzaba ndangije igihano cyanjye sinzabera umutwaro umuryango n’igihugu muri rusange.”

Yakomeje agira ati” ndashimira Leta y’u Rwanda na RCS ku bwo kudutekerereza ibyiza bakaduteganyiriza ejo heza hacu kandi natwe turabizeza ko tuzabatenguha ngo dupfushe ubusa ubumenyi twahawe.”

Mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ryo mu Igororero ry’abagore rya Nyamagabe higirwamo imyuga itandukanye, harimo ubudozi, gutunganya imisatsi, iby’ubwiza birimo gusiga inzara, kusiga ibirungo(make-up) no kuboha imitako itandukanye.

Mu Igororero ry’abagore rya Nyamagabe habamo abiga mu ishami ryo gutunganya imisatsi.

Leta y’u Rwanda imaze igihe kinini ikuyeyo icyitwaga “gufunga” igisimbuza “kugorora”. Aha niho Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS rwatangiye gushyira imbaraga mu gutanga ubumenyi bitewe n’icyo umugororwa akeneye kwiga. Ibi byose biterwa n’uko uwagororotse agaruka mu muryango akabasha kuwiteza imbere ndetse akagirira umumaro igihugu, bikabanya umubare w’abongera kwijandika mu byaha bitwaje ko babiterwa no kubura icyo bakora ndetse bikagabanyiriza abagororwa kwihugiraho mu gihe bari mu igororero.

Ibikoresho nkenerwa byose mu mashuri ya RCS biba bihari.

Gahunda yo kugorora muri rusange yita cyane ku kurema bushya umugororwa haba mu buryo bw’imitekerereze, ubumenyingiro no kwigishwa indangagaciro na kirazi by’umuco Nyarwanda. Ibi bigafasha umugororwa kuzasubira mu muryango ari igisubizo aho kuba umutwaro ku bavandimwe n’igihugu muri rusange.

Placide MUTABAZI

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.