Categories: Amakuru ya RCS

Minisitiri Biruta yagiriye uruzinduko ku Igororero rya Nyarugenge, asura ibikorwa bitandukanye

Muri uru ruzinduko Dr. Biruta yasobanuriwe uko uwo mushinga wa E-Huza uzajya ukora ndetse agera no mucyumba kirimo abagororwa bari kuganira n’ababo imbonankubone, aho umugororwa ahabwa ibikoresho byabugenewe akabyambara mu matwi (ecouteur), ubundi akavugana n’umuntu wo mu muryango we barebana bidasabye ko aza kumusura ku Igororero, igihe yahawe cyarangira hakajyaho undi nawe agakoresha umwanya we bakagenda basimburana bitewe n’ubusabe bwabasabye kuganira n’ababo.

Minisitiri Biruta yashimye uburyo kuri iri gororero hari imishinga myinshi myiza kandi ko Minisiteri izakomeza gutanga ubufasha n’ubuvugizi ngo imishinga ikomeze kwaguka.

Yagize ati” Mu by’ukuri iyi mishinga itandukanye kuri iri Gororero ni myiza urebye izi nyubako zirikuzamurwa ndetse n’indi mishinga ifasha abagororwa koroherwa na zimwe muri serivise bakenera umunsi ku munsi. Ndabizeza ko Minisiteri itazahwema gutanga ubufasha ndetse n’ubuvugizi aho bishoboka kugira ngo imishinga ikomeze yaguke, mukomereze aho kuko urabona ko hari ibintu byinshi biriguhinduka kandi ubona ko nibimara gufata umurongo bizaba bisa neza kuko Igihugu gishishikajwe n’iterambere ry’abaturage bacyo.”

Avuga ku ikoranabuhanga rifasha abogorwa gusurwa bidasabye ko abantu babo baza ku Igororero, yasabye abakozi b’Igororero Igeragezwa ririgukorerwaho ko bagomba kubikorana ubushishozi kuko ikoranabuhanga iyo rikoreshejwe nabi rishobora gutera ibibazo aho kuzana ibisubizo, abasaba kwita ku byuho bishobora kugaragaramo.

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, ruri mu bigo Minisiteri y’umutekano ifite mu nshingano, akaba ariyo mpamvu uruhare rwayo ari ingenzi mu gutuma rukomeza gutera imbere mu bikorwa bya burimunsi bakora kandi ubona ko birigukura umunsi ku munsi ugereranyije nuko mu bihe byashize byari bimeze.

Minisitiri Biruta ubwo yari ageze ku Igororero rya Nyarugenge mu cyumba kiberamo Inama asobanurirwa byinshi ku mushinga w’ikoranabuhanga ryo gusura bidasabye kuza ku Igororero.
Yasobanuriwe umushinga wa E-Huza uri mu Igeragezwa inyungu uzagirira abagenerwabikorwa.
Minisitiri Biruta aha yarebaga uko umushinga w’ikoranabuhanga wa E-Huza ukora, abagororwa baganira n’imiryango yabo imbonankubone.
Yasuye ibikorwa bitandukanye harimo n’icyumba gikurikiranirwamo amashusho y’ibirikubera mu Igororero.
Aha yari arigusobanurirwa uburyo ibijyanye na serivisi y’imibereho myiza y’abagorororwa ikorwa.
Yabagiriye inama ku bikorwa bitandukanye birikubakwa ku Igororero rya Nyarugenge ndetse abizeza n’inkunga aho bishoboka.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Dr.Vicent Biruta yasuye inyubako zitandukanye zirikubakwa ku Igororero rya Nyarugenge.

Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

19 hours ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.