Categories: Amakuru ya RCSSlider

Rwamagana Abagororwa n’ababasura barishimira impinduka nziza muri serivisi yo guhaha no gusura

Bamwe mu bo twaganiriye barimo abagororwa n’ababasuye ku munsi w’isura rusanjye ryo ku wa Gatandatu ubwo bari baje kubaha Noheri n’umwaka mushya wa 2026, bavuga ko byahoze bigoranye gusura umuntu ugahita umubona ako kanya cyangwa ngo muganire akanya kanini, ndetse ko n’abagororwa batumizaga ibintu muri ‘canteen’ bigatinda ariko ubu bikaba bibageraho mu gihe gito nkuko bikwiye.

Abagororwa bo mu Igororero rya Rwamagana basuwe n’imiryango yabo mu minsi mikuru ya Noheri na Bonane.

Madame Niyigena Janvierre ni umwe mu bari baje gusura abagororwa kuri iri Gororero rya Rwamagana, yagize ati: “naje gusura Papa, narimuzaniye agakweto n’agatiriningi ko kwambara muri iyi minsi mikuru ya Noheri na Bonane nasanze ameze neza, aho twandikishiriza hari serivisi yihuta nahise mubona.”

Niyigena akomeza avuga ko serivisi yo kohereza amafaranga kuri MoMo yabafashije cyane, ati: “iyo ngereranyije na mbere mba mbona ubu ari byiza kuko njye mba mfite akazi ka buri munsi ntabwo njya Nkunda kuboneka, ariko nohereza amafaranga agahaha icyo akeneye ntiriwe nza hano n’imirimo yanjye ikagenda neza, nazabona umwanya nkaza nkamureba tukaganira.”

Madame Niyigena Janvierre avuga ko bitagitinda kubona uwo waje gusura kandi ko baganira umwanya uhagije.

Bigirimana Firmen nawe ni umugororwa wo muri iri Gororero rya Rwamagana, avuga ko ibintu bitagendaga neza mu mihahire yabo byose ubu byakosotse, ati: “ubundi mbere baradusuraga ugasanga hari igihe uwagusuye akuzaniye ibyo utashakaga ariko ubu aho bihindukiye amafaranga barayohereza kuri MoMo, noneho wakenera ikintu nk’umugororwa ukitumiriza icyo ushaka. Ubu rero navuga ko aribwo bimeze neza kuko umugororwa wese ukeneye ikintu aragitumiza kikazira ku gihe bitarenze iminsi 2 kandi gihuye n’icyo yashakaga.”

Bigirimana Firmen umwe mu bagororwa bemeza ko ubu bahaha ibyo bakeneye kandi bakabibona vuba.

Twagirimana Jean De Dieu, we ni umuyobozi wa ‘Canteen’ ya Muhabura ikorera ku Igororero rya Rwamagana. Akomoza ku kijyanye n’ibiciro bagurishaho bamwe bavuga ko bitandukanye n’ibyo hanze ku yandi masoko, yavuze ko ibiciro byabo bishingira ku nyigo y’ibiciro rusange mu karere baherereyemo ikorwa buri mezi atatu.

Ati: “ntabwo aribyo ko ibiciro byaba biri hejuru ugereranyije no hanze kuko hano dufite urutonde rw’ibiciro biba byasuzumwe n’inzego ebyiri; serivisi ishinzwe imibereho myiza y’abagororwa ku Igororero hamwe n’itsinda rya Muhabura rishinzwe amasoko. Bajyana ku isoko bakareba uko bihagaze, bakaza bakemeza igiciro kijyanye n’uko ku Isoko bihagaze cyangwa byaba na ngombwa bakamanura nkuko bo bashobora kujya ku ma ‘depot’ kubyirangurira ku giciro gito.”

Twagirimana akomeza Atanga ingero z’ibiciro bagurishaho ugereranyije no hanze, ati: “nkubu ikiro cy’isukari hari aho usanga kigura Amafaranga ibihumbi 2 ariko hano tukigurisha 1800, amavuta ya Movit iyo ugeze mu masoko uyagura 2000 ariko twebwe tuyatanga ku 1700, umuti w’isabune hano ugura Amafaranga 1700 mu gihe hanze uri kugura 1800 hamwe ukaba wanawugura ku bihimbi 2, n’amata y’inyange 500g hanze bagurisha Amafaranga 1000 hano ni 900.”

Yongeyeho ko ubu hongerewe abakozi mu rwego rwo kwihutisha serivisi ku bagororwa ku buryo iyo bagejejweho urutonde rw’ibyatumijwe bitarenza umunsi umwe batarabibagezaho.

Twagirimana Jean De Dieu umuyobozi wa Canteen Muhabura ku Igororero rya Rwamagana.

Mu kiganiro yagiranye n’abaturage bari baje gusura ababo kuri iri Gororero rya Rwamagana, Umuvugizi wa RCS, Chief Superintendent Hillary Emmanuel Sengabo yabasabye ubufatanye mu rugendo rwo kugorora birinda cyanecyane kuzana ibitemewe ku igororero by’umwihariko ibiyobyabwenge kuko bituma nabo bisanga mu igororero kuko hari benshi bijya bigendekera gutyo.

Umuvugizi wa RCS, Chief Superintendent Hillary Emmanuel Sengabo yasabye abaturage kwirinda kuzana ibiyobyabwenge kuko bidindiza intego yo kugorora.
Abaje gusura ababo bashimiye Serivisi nziza bahabwa banizeza uruhare rwabo mu kurwanya abazana ibitemewe.
Felix NDAYAMBAJE

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.