Categories: Amakuru ya RCSSlider

RCS yibutse abari abakozi bayo 18 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abibutswe ni abakozi 18 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahoze bakora mu Rwego rw’Amagereza ubu rukaba rwarahindutse Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS).

Ni gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Komiseri Mukuru wa RCS, Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, uwari uhagarariye MINUBUMWE, uwari uhagarariye IBUKA, ndetse n’abo mu miryango y’abari abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyo kwibuka cyari cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye n’abo mu miryango y’abibutswe.

Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, yavuze ko uyu munsi RCS yawuhisemo mu rwego rwo guha icyubahiro abari abakozi bayo bazize Jenoside, kwihanganisha abo mu miryango yabo no kwibutsa abakozi ba RCS ko basabwa kusa ikivi abishwe bari baratangiye. Yagize ati:

“Abakozi bakoreraga muri za Gereza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni imbaraga Igihugu cyatakaje, bakaba barasize icyuho kinini cyane mu miryango yabo ndetse no mu mwuga bakoraga. Kuzirikana amateka yabo, umwete wabo, n’umurava bakoranaga bikaba ari mu rwego rwo kubaha agaciro bambuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Mu biganiro byatanzwe n’abayobozi barimo Evode Ndatsikira, Komiseri w’Ubushakashatsi n’Ubukungu muri IBUKA, na Bizimana Christian wari uhagarariye MINUBUMWE, bashimangiye ko kwibuka ari ingenzi kuko ari ugusubiza agaciro abakambuwe no gusigasira amateka bikaba n’inzira nyayo yo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo kugira ngo bitazasubira ukundi. Bwana Bizimana yagize ati:

“Mu 1994 bicwa hari agaciro umuntu aremanywe cyangwa avukana bambuwe, abenshi bajugunywe mu nzuzi, mu mashyamba, mu manga, mu bisimu (…) Iyo twibutse rero nk’uyu munsi gutya biba ari inshingano zo kubasubiza agaciro bambuwe.”

Banakanguriye abakozi ba RCS gushishikarira gukora ubushakashatsi no gusoma ibitabo bivuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo batazajya babeshywa n’abashaka kugoreka amateka.

Abaje mu gikorwa cyo kwibuka baganirijwe n’abayobozi batandukanye aho bababwiye ko kwibuka ari ingirakamaro.

Abari muri iki gikorwa bazengurutse inzu ndagangamurage y’amateka ya Jenoside basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda, harimo n’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ingaruka zikomeye zatewe na yo.

Zimwe muri izo ngaruka harimo kuba yarahitanye abarenga miliyoni abarokotse bagasigarana ibikomere, ifatwa ku ngufu ryasize izindi ngaruka zitandukanye zirimo n’indwara zidakira nka SIDA, abandi ikabagira abapfakazi, abana barenga ibihumbi 300 basigaye ari imfubyi, ibikorwaremezo bigasenyuka n’ibindi bitandukanye. Banasuye ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 maze bayiha icyubahiro.

Abitabiriye Igikorwa cyo kwibuka basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Aabatutsi mu 1994.

Abaje mu igikorwa cyo kwibuka bahaye icyubahiro abashyinguye muri uru Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Felix NDAYAMBAJE

Recent Posts

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

2 days ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

1 week ago

Abagororwa basaga 640 bashoje amahugurwa abategurira gusubira mu miryango yabo.

Kuri uyu wa 12 Kamena ku Igororero rya Nyamasheke, abagororwa 644 basoje amahugurwa y’ubumwe n’ubudaheranwa…

1 week ago

RCS ikomeje ubukangurambaga ku ikoreshwa rya E-Huza mu kwihutisha serivisi iha abayigana

Kuri uyu wa gatandatu taliki 06 Kamena 2026, RCS n’atekenisiye ba E-Huza bakomereje ubukangurambaga mu…

2 weeks ago

Ibikorwa by’umusaruro ku Igororero rya Huye bitanga umusanzu ukomeye mu mibereho myiza y’abahagororerwa

Ibikorwa nyongeramusaruro bikorerwa ku magororero atandukanye y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS ni bimwe mu…

3 weeks ago

RCS iri mubukangurambaga bwa E-Huza uburyo bushya koranabuhanga bwo koherereza abagororwa amafaranga

Ku magororero ya Nyanza na Huye, kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Gicurasi 2026, RCS…

3 weeks ago

This website uses cookies.