Categories: Amakuru ya RCSSlider

RCS kubufatanye n’Ibitaro bya Gisenyi, hapimwe Igituntu Abagororwa 741 bo mu Igororero rya Rubavu hakoreshejwe X-Ray Machine

Igituntu ni indwara yica vuba ariko kandi ikaba yavurwa igakira iyo imenyekanye hakiri kare kuko imiti yayo iboneka ariko iyo ndwara ikaba yandura cyane ku hantu hari abantu benshi bitewe nuko yandura inyuze mu mwuka, yagera ahantu hari abantu benshi igakwirakwira cyane akaba ariyo mpamvu mu magororero hitabwaho cyane bitewe n’umubare munini uba urimo kugirango hirindwe ahantu hose ikintu cyose cyatwara ubuzima bw’abantu benshi.

Abamaze guhabwa ubuvuzi bwa x-Ray machine kugeza ubu ni 741nibo bamaze guhabwa ubu bufasha, aho biteganyijwe ko abagororwa bose bari muri iryo Gororero bazabubona kugira ngo barebe ababa baramaze gufatwa nabwo kandi abo basanze bafite ibibazo bahita bahabwa ubutabazi bwihuse bakitabwaho n’abaganga b’inzobere kuri ubwo burwayi kugira ngo iyo ndwara idakomeza gukwirakwira akaba yafata imbaga nyamwinshi.

Si ubwa mbere ibikorwa nk’ibi byo kuza gupima indwara y’igituntu ndetse n’izndi ndwara zirimo ibihaha mu magororero kubufatanye n’ibitaro bitandukanye ndetse n’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC, hagamijwe gukumira indwara zitandukanye zatwara ubuzima bw’abanyarwanda.

Abagororwa bamaze guhabwa ubufasha ni 741 ariko bose biteganyijwe ko bazabubona.
Abagororwa bahabwa ubufasha bwo gupimwa Igituntu hakoreshejwe X-Ray machine.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.