Mu nama izwi nka Senior Management Meeting, Inama Nkuru y’urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, yitabirwa n’abayobozi bakuru ba RCS, abafite serivisi bahagarariye, abayobozi ba za gereza ndetse n’abahagarariye ingando za TIG, iyo nama iba igamije kureba ku bintu bitandukanye bikorerwa muri RCS, iyabaye uyumunsi taliki ya 06 Nzeri 2022, yitabiriwe na Rev.Dr Hun MOK LEE, arikumwe n’itsinda ryari rimuherekeje basobanurira abayitabiriye akamaro k’umushinga bafite wo gutanga inyigisho zizafasha abari muri za gereza gukuza intekerezo zabo mu bijyanye no gusobanukirwa icyaha abantu benshi batazi ko ari ibyaha bikarangira bibajyanye muri za gereza cyangwa se mu bigo ngororamuco.
LEE mu mwanya yahawe ngo asobanure uburyo uwo mushinga uteye ndetse n’inyungu abagenerwabikorwa bazawungukiramo, yagaragaje bimwe mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse n’ibyo kuyindi migabane, byatangiye iyi gahunda bimaze gutanga umusaruro, aho anavuga ko ababitangiye bishimira uko hari urugero rufatika bagezeho aho bamwe bitangira Ubuhamya bavuga ko kenshi bakoraga ibyaha kubera batazi ko aribyo, ariko bakaba bamaze gusobanukirwa kuburyo badashobora kongera kukigwamo.
kugirango uwo mushinga uzabashe gutanga umusaruro, hazabanza kubaho igihe cyo guhugura abakozi ba za gereza, abakora mu bigo ngororamuco, abakora mu nzego zibanze za Leta, mu rwego rwo kubanza kubasobanurira akamaro n’inyungu ziri muri iyi gahunda, kugirango bazabashye gusobanurira neza abakakeneye gusonurirwa neza ikijyanye n’icyaha babasobanurira byimbitse mu kuzamura Urwego rw’imitekerereze ku gusunukirwa ahanini kubyo bita ibitekerezo bibi bibashora mucyaha babyita ko ari byiza.
Iyi gahunda ijya gutekerezwaho byaturutse kuri gahunda ibihugu hafi ya byose wasangaga byaribanze kuri politiki yo guhana hakirengagizwa politiki yo gukumira ibyaha ni muri urwo rwego iyi gahunda yatekerejweho hagamijwe kwigisha abantu bari muri za gereza ndetse n’abanyarwanda muri rusange uburyo ibyaha bikorwa ingaruka zabyo ndetse n’uburyo byakwirindwa.
Iyi gahunda yo gufasha abari muri gereza gukuza intekerezo ku bijyanye n’icyaha, nitangira gushyirwa mu bikorwa izafasha abakoze ibyaha gusobanukirwa byimbitse ububi bw’icyaha ingaruka zacyo ndetse n’uko kucyirinda bishoboka bitume habaho kugabanuka kwabaza gufungwa muri za gereza baturutse ku kudasobnukirwa icyaha.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/09/IFOTO.jpg)
![](file:///C:/Users/pc/AppData/Local/Temp/msohtmlclip1/01/clip_image002.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/09/IFOTO-2.jpg)
umuryango IYF.
![](file:///C:/Users/pc/AppData/Local/Temp/msohtmlclip1/01/clip_image002.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/09/IFOTO-3.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/09/IFOTO-4-1.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/09/IFOTO-5.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/09/IFOTO-6.jpg)