Iki gitambo cyatuwe uyumunsi na Nyiricyubahiro Munsenyeri Vicent Harorimana ni mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 125 inkuru nziza y’iyogezabutumwa itashe mu Rwanda, mu rwego rwo kwishimira umusaruro byagize mumuryango wa Gikirisitu, aganiriza abari mu Igororero ijambo ry’Imana n’uburyo bwo kwirinda ibyaha. Mu Igororero rya Muhanga naho Nyiricyubahiro umushumba wa Angilikani Diyosezi ya Shyogwe arikumwe na Korari Inzira y’ijuru ibarizwa muri paruwasi ya Shyogwe, bahakorera ivugabutumwa batanga ihumure kubahagororerwa.
Nkuko bisanzwe amadini ndetse n’amatorero atandukanye iyo abisabiye uburenganzira, yemererwa kujya gukorera umurimo w’Imana n’ivugabutumwa bwiza mu magororero atandukanye, kuko ibyo bikorwa byiza birimo ubutumwa bwiza buhumuriza abari mubihe biba bisaba gukomezwa, abantu bari mugagororero baba bkeneye cyane amagambo y’ihumure kuko bituma bamwe bemera kwiyegurira Imana bakayoboka inzira y’agakiza bagahinduka ku buryo bufatika, bakitandukanya n’ibyaha bakazasoza ibihano bakatiwe baragororotse.
Iyo abantu bari mu Igororero benshi bahakirira agakiza, biturutse ku butumwa bwiza bahabwa n’amadini n’amatorero atandukanye, bikagira umumaro kuko nkuko Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora rufite inshingano zo kugorora biri mu nshingano z’ingenzi rufite.