Categories: Amakuru ya RCSSlider

Munsenyeri Amooti Rusengo, yanejejwe n’isuku yasanze mu Igororero rya Nyarugenge mu ivugabutumwa yahakoreye

Nyiricubahiro Musenyeri Nathan Amooti Rusengo, akigera ku Igororero yatunguwe n’isuku yasanze ku Igororero rya Nyarugenge ndetse no ku bagororwa bahagororerwa, anezezwa n’Igikorwaremezo kimaze kuhagezwa cy’umuhanda wa kaburimbo, asiga abemereye ubufasha bw’intebe aho basengera mu rwego rwo kurushaho gutuma ahantu hitiriwe izina ry’Imana hakomeza gusa neza.   

Abitabiriye ivugabutumwa bigishijwe ijambo ry’Imana na Nyiricyubahiro Musenyeri Rusengo Amooti, abasaba gukomeza gukizwa no kwirinda ibyaha nubwo bari mu Igororero, kuko hari n’abandi bizera bibiliya ivuga barimo ba Pawulo, banyuze mu bihe nk’ibyo barimo bagakomeza guhamya kwizera kandi igihe cyaje kugera bahasohokana ubuhamya ko Imana ntakiyinanira ahubwo aba ari ukugira ngo igaragaze gukomera kwayo.

Abitabiriye amateraniro banejejwe n’ubutumwa bagishijwe n’umushumba wa Anglican Diyosezi ya Kigali, kubw’amagambo meza abakomeza imitima bumvise azababera inkomezi y’uregendo rw’ubuzima barimo kandi bakaba banasobanukiwe ko byose bibaho kubw’umugambi w’Imana hari isomo iba ishaka kukwigisha, bisaba kumenya uko witwara muri urwo rugendo ugakomeza guhamya kwemera.

Nyuma yo kwigishwa ijambo ry’Imana habayeho umuhango w’idini wo gukomeza abagororwa bagera kuri 75 ndetse basangira igaburo ryera nkuko bikorwa mu nsengero zitandukanye abakirisito bakarihabwa n’abashumba b’amatorero.

Nyiricubahiro Musenyeri Nathan Rusengo Amooti, yasabye abari mu Igororero gukomeza gukizwa kuko ataribo bambere baba baciye muri ibyo bihe.
Hari abagororwa bagera kuri 75 bakorewe umuhango wo gukomezwa na Nyiricubahiro Musenyeri Amooti Rusengo.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.