Categories: Amakuru ya RCSSlider

Abagore bakora umwuga wo kugorora bagize umwanya wo kuganirizwa n’abatumirwa kubunyamwuga nabo bababaza ibibazo

Nyuma y’uko Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr Vicent Biruta, amaze gutangiza umwiherero w’abagore bakora umwuga wo kugorora abawitabiriye baganirijwe n’abatumirwa batandukanye ku buryo barushaho gukora akazi kabo neza bitabangamiye n’inshingano z’umuryango; abitabiriye babonye umwanya wo kubaza ibibazo.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B Thierry, yabaganirije uko bakora akazi badakoreshejwe n’amarangamutima ibyiswe mu ndimi z’ amahanga Emotional intelligence.

Yagize ati” Mu kazi ka buri munsi mukora usanga higanjemo amarangamutima ariko uba ugomba  kwirinda gukoreshwa nayo cyane. Umuntu muzima wese arangwa n’amarangamutima, ariko icyo usabwa wowe ni ukumenya uburyo witwara iyo uhuye n’umuntu ugomba kumufasha mu gatandukana yanyuzwe utamuhutaje serivisi yari agukeneyeho akayibona uko bikwiriye kandi ntibigire icyo byangiza ku kazi ushinzwe.  Kumenya gucunga amarangamutima yawe mu kazi kawe ka burimunsi ni ingenzi.”

Umubyeyi Marie Mediatrice, uhagarariye Inama y’abagore Ku rwego rw’Igihugu nawe   yaganirije abitabiriye umwiherero abaganiriza ku buryo akazi wagahuza n’inshingano z’umuryango kandi byose bikagenda neza.

Yagize ati” Ugomba kwirinda kuvanga akazi n’inshingano z’urugo, ukamenya ko uri mu kazi uba ugomba gukora akazi kandi ukagakora neza wagera no mu rugo na bwo ukamenya ko ugomba kwita ku nshingano z’urugo nazo ukagazikora neza uko bikwiriye.  Aime Muziranenge, ukora muri UNDP mu ishami ry’imiyoborere yabwiye abitabiriye umwiherero   ko mu buzima bwose wabamo ugomba guhora wiga kandi ugashyira igihugu imbere.

Yagize ati” Mu buzima ubamo bwose ujye uhora wiyungura ubumenyi, benshi birabagora ariko iyo ufite ishyaka birakunda. Banza ukunde igihugu mbere ya byose kuko ari cyo mubyeyi wa twese, ukunde akazi uharanira iterambere ryawe n’iry’Igihugu muri rusange ubihuze kandi n’inshingano z’umuryango.”

Madamu Sophie Musabeyezu, waturutse mu muryango DiDe, yatanze ikiganiro ku buryo bwo kwirinda umuhangayiko (stress management) wirinda bimwe mu bintu bidafite umumaro.

Yagize ati “Hari benshi bafata umwanya munini kuri za telefone n’ibindi bintu bitari ngombwa ugasanga bibongereye umunaniro n’umuhangayiko kandi bidakwiriye, ndabasaba kugira bimwe mureka bitari ngombwa mugaha umwanya ibikwiriye kugirango mwirinde ibyo bintu byatuma umuhangayiko wiyongera.”

CSP Therese Kubwimana umuvugizi wa RCS, yabaganirije ku bunyamwuga n’uburambe yitangaho urugero nk’umwe mu bamaze igihe mu mwuga wo kugorora.

Yagize ati” Maze Imyaka 32 muri aka kazi kajyanye no no kwita ku buzima bw’abantu bari mu magororero, murumva ko ari ibintu mazemo igihe kandi nabonye byinshi, icyo musabwa ni ugukunda akazi mukirinda icyatuma muba ikibazo ku bayozi banyu ahubwo mukaba ibisubizo aho mukorera.”

Uyu mwiherero wari uri kuba ku nshuro yawo ya gatanu, ukunze kuba rimwe mu mwaka, ugambiriye gufasha abagore bakora umwuga wo kugorora gukora akazi kinyamwuga no kurushaho gukora akazi bagahuza n’inshingano z’umuryango bafite nk’abagore n’ababyeyi.

Dr Murangira B.Thierry umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB yatanze ikiganiro ku gucunga amarangamutima mu kazi (Emotional Intelligence).
Madamu Umubyeyi Marie Mediatrice, uhagarariye abagore k’urwego rw’Igihugu yatanze ikiganiro ku guhuza inshingano n’akazi.
Abitabiriye umwiherero bahawe umwanya barisanzura babaza ibibazo ku bijyanye n’ibiganiro bitandukanye bahawe.

Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

2 days ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

1 week ago

Abagororwa basaga 640 bashoje amahugurwa abategurira gusubira mu miryango yabo.

Kuri uyu wa 12 Kamena ku Igororero rya Nyamasheke, abagororwa 644 basoje amahugurwa y’ubumwe n’ubudaheranwa…

1 week ago

RCS ikomeje ubukangurambaga ku ikoreshwa rya E-Huza mu kwihutisha serivisi iha abayigana

Kuri uyu wa gatandatu taliki 06 Kamena 2026, RCS n’atekenisiye ba E-Huza bakomereje ubukangurambaga mu…

2 weeks ago

Ibikorwa by’umusaruro ku Igororero rya Huye bitanga umusanzu ukomeye mu mibereho myiza y’abahagororerwa

Ibikorwa nyongeramusaruro bikorerwa ku magororero atandukanye y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS ni bimwe mu…

3 weeks ago

RCS iri mubukangurambaga bwa E-Huza uburyo bushya koranabuhanga bwo koherereza abagororwa amafaranga

Ku magororero ya Nyanza na Huye, kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Gicurasi 2026, RCS…

3 weeks ago

This website uses cookies.