Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

MINISITIRI W’UMUTEKANO W’IMBERE MU GIHUGU YITABIRIYE INAMA YAGUYE Y’UBUYOBOZI BUKURU BWA RCS

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Imtwari z’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rwateguye ibikorwa bitandukanye kuri buri gereza birimo ibiganiro, imikino n’ibirori, birata ibigwi n’ubutwari bw’intwari z’u Rwanda. Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Imtwari z’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rwateguye ibikorwa bitandukanye kuri buri gereza birimo ibiganiro, imikino n’ibirori, birata ibigwi n’ubutwari bw’intwari z’u Rwanda.

Share this Post

Kigali, kuwa 04 Gashyantare 2022

Kuri uyu wa 03 Gashyantare 2022,  ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ( RCS), hateraniye inama nkuru yaguye y’Ubuyobozi Bukuru bwa RCS, aho iyi nama yinitabiriwe na Hon. Alfred GASANA, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu.

Iyi nama y’iminsi ibiri, ni inama isanzwe iba rimwe mu gihembwe, igahuza inzego zitandukanye za RCS aho barebera hamwe aho Urwego rwa RCS rugeze maze bakanigiramo uburyo bwagutse bwo gukomeza kuruteza imbere bigendanye no gushyira mu bikorwa inshingano yo kugorora rwahawe.

Mu izina  ry’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa,  agaragaza ibyagezweho n’ishusho ya RCS muri rusange, Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal MARIZAMUNDA, yavuze ko ubu hari ibyiza  byinshi bimaze kugerwaho ugereranije no mu minsi ya kera  nko gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, gukorana ubunyamwuga,  kubaka ubushobozi bushingiye ku bumenyi n’ibindi.

Muri iyi nama yitabiriwe na Hon. Alferd GASANA, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, aho yamurikiwe ibikorwa bitandukanye by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’Abagororwa RCS, ibyo rwagezeho, ibyo ruteganya kugeraho n’imbogamizi ruhura nazo mu kazi ka buri munsi maze arwizeza ubufatanye buhamye n’ubuvugizi kugira ngo rukomeze kwesa neza imihigo.

Nyuma yo kumurikirwa imikorere ya RCS, Hon. Alfred GASANA, yavuze ko atari mushya mu rwego cyane ko no munshingano yari afite mbere zagiraga aho zihurira narwo, maze arwizeza ubufatanye n’ubuvugizi ku nzego nkuru z’igihugu cyacu.

Yagize ati” Ndashimirira uru Rwego muri rusange ko hari byinshi rwagezeho, turabizi ko Kugorora no kwita ku mfungwa n’abagororwa ari inshingano isaba ubwitange bwinshi ariko natwe turabizeza ko tuzakomeza kubakira hamwe ubufatanye no gukomeza ubuvugizi kugira ngo ishingano RCS yahawe zigerweho neza.”

Yakomeje agira ati” Aka kazi dukora ko kugorora, gasaba ko tugomba kugira ikinyabupfura (Discipline), ubwitange no gukunda Igihugu (Patriotism) kugira ngo abo dushinzwe kugorora bagonganye n’amategeko bagororwe neza, bazasubire mu muryango Nyarwanda ari Abanyarwanda beza bari mu murongo mwiza wo gufatanya  natwe twese gukomeza kubaka no guteza imbere Igihugu cyacu.”

Iyi nama ngarukagihembwe y’iminsi ibiri yasojwe kuri uyu wa 4 Gashyantare 2022, yari yitabiriwe n’Abacungagereza 63 barimo abayobozi bakuru ba RCS bakorera ku cyicaro gikuru, abayobozi ba za gereza, n’abacungagereza bashinzwe iperereza muri RCS.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu yafashe ifoto ari kumwe n’abitabiriye inama 
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu yijeje RCS ubufatanye n’ubuvugizi

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu Hon. Alfred Gasana ari kumwe n’Abacungagereza bashinzwe iperereza 
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form