Abacungagereza bato 127 basoje amasomo abinjiza mu kazi, ku wa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2016.
Minisitiri Fazil yabibukije ko bagomba kubahiriza inshingano zikomeye bahawe n’igihugu.
Ati “ Inshingano z’umucungagereza ni ukugorora,[…] Ni amahitamo ashaka yuko mutandukana buri gihe n’abo muri kugorora, mugahuzwa n’Ubunyarwanda, mugahuzwa n’impuhwe zituma mubasha kubagarura mu muco mwiza, mu burere bwiza no mu ndangagaciro nyarwanda”.

Fazil yakomeje abereka ko bataranzwe no kwigengesera no kwitwararika mu kazi kabo, kugira ngo abo bagorora bitabanduza, bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye, zirimo kwisanga bambaye nk’abagororwa.
Ati “Byaba ari ikibazo kuba aho kugira ngo mubagorore, ahubwo bo babanduza, ugasanga umuntu wari ushinzwe kugorora nawe arafunzwe. Ugafata umuntu wakatiwe icyaha cya ruswa akanduza umucungagereza ku buryo na we afatirwa muri icyo cyaha akaza akagororwa kandi igihugu cyaramuteguriye kugorora.”
Ku bijyanye na ruswa, ugaragarwaho imyitwarire iteye amakenga ko yakiriye ruswa ubwe cyangwa binyujijwe ku wundi ahanishwa kwirukanwa kabone n’ubwo inkiko zaba zitarafata ibyemezo byazo, ariko abacungagereza bafatirwa muri ayo makosa nibake cyane nkuko bigaragara muburyo mubaha amahugurwa.
Arangiza asabako kugorora bigomba kugendana n’umusaruro kandi ababwirako ibyiza birimbere.