URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Minisitiri Gasana yitabiriye inama mpuzabibikorwa ngarukakwezi ya RCS

Uyumunsi kuwa 27 Nyakanga 2023, Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Alfred Gasana, yitabiriye Inama Mpuzabikorwa y’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora RCS (RCS Coordination Council Meeting), iba burikwezi ikitabirwa n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye za RCS.

Share this Post

Iyi nama ngarukakwezi iba igamije gusuzuma uko umutekano wifashe kumagororero, uko gahunda z’igorora zihagaze, imyitwarire y’abakozi, imbogamizi n’ingamba zo kurushaho konoza inshingano za RCS kinyamwuga, hakabaho no kwigira hamwe  icyayiteza imbere, kuko ibiganirwaho bigaruka kubuzima rusange, harebwa kubo bashinzwe kugorora bari mumagororero atandukanye, hakanarebwa n’ubuzima rusange bw’abakozi, harimo imibereho myiza yabo, iterambere ryabo ndetse n’imigenzereze y’akazi.

Inama yitabiriwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Evariste Murenzi, Komiseri Mukuru wungirije wa RCS,  DCG Rose Muhisoni, Abayobozi ba za Diviziyo, Umuyobozi w’Ishuri rya  RCS, ab’Amashami n’ab’Amagororero bose.

Ministiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana yitabiriye RCS Coordination Council Meeting .

RCS Coordination Council Meeting, yitabirwa n’abayobozi bakuru ba RCS, n’abandi bafatanyije kuyobora.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form