![](https://new.rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/02/g-1-1024x768.jpg)
Tariki ya 1 Gashyantare 2022, u Rwanda rwizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu, ku nshuro ya 28 hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”
Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Imtwari z’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rwateguye ibikorwa bitandukanye kuri buri gereza birimo ibiganiro, imikino n’ibirori, birata ibigwi n’ubutwari bw’intwari z’u Rwanda.
![](https://new.rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/02/csm-2.jpg)
Kuri Gereza ya Nyarugenge, mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, uretse ibiganiro byahawe Imfungwa n’Abagororwa bibakangurira guharanira kuba Intwari, hanabaye umukino w’umupira w’amaguru wahuje amakipe atandukanye agizwe n’Imfungwa n’Abagororwa.
![](https://new.rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/02/csm_ABAKINNYI__2__1f07a5a135-1.jpg)
![](https://new.rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/02/csm_ABAKINNYI__-1.jpg)
Gereza ya Nyanza yo mu kwizihiza Umunsi w’Intwari, yateguye ibirori byitabirirwe n’Imfungwa n’Abagororwa, Abacungagereza, ndetse n’abandi bakozi bo kuri gereza. Ni ibirori byaranzwe n’indirimbo n’imivugo birata ibigwi by’intwari z’u Rwanda.
Kuri Gereza ya Rwamagana, uyu munsi w’Intwari wizihijwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid19, aho ibiganiro byinshi byanyujijwe mu matsinda maze binyuze mu mbyino barata ubutwari Intwari z’u Rwanda.
![](https://new.rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/02/abago-1.jpg)
Uyu munsi w’Intwari kandi Gereza ya Bugesera yawizihije hakurikiranwa ibiganiro kuri Televiziyo Rwanda byagarukaga ku Ubutwari bw’Abanyarwanda. Hanabaye imyidagaduro, umuhamirizo w’intore zigize itorero rya Gereza mu ndirimbo bahimbye zivuga imyato ibigwi by’intwari z’u Rwanda.
![](https://new.rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/02/intore-1.jpg)
Uyu munsi w’Intwari muri rusange waranzwe n’ibirori kuri gereza zose, by’umwihariko kuri Gereza ya Rubavu hakaba habaye igikorwa cy’indashyikirwa kuko hatashywe inzu yubakiwe Umucungagereza witwa S/SGT MUKESHIMANA Domina akaba afite umugabo wahoze mu mu ngabo 600 zari muri CND, nyuma akaza kuba Umucungagereza, gusa kuri ubu akaba yari yarasezerewe. Nyuma yo gusezererwa yaje kugira ibyago ahura n’ikibazo cy’ubumuga bwo kutabona.
![](https://new.rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/02/kubyina-1.jpg)
![](https://new.rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/02/fanta-1-576x1024.jpg)
![](https://new.rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/02/inzu-1-576x1024.jpg)
Mu byishimo byinshi, uyu muryango washimiye Ubuyobozi bukuru bwa RCS kubera iki gikorwa cy’Ubutwari bwakoze.
Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu hakurikijwe ibikorwa by’indashyikirwa zakoze, ari byo: Imanzi, Imena n’Ingenzi.