Abagororwa bagororerwa muri gereza ya Nyamagabe, bitabiriye uyu munsi mukuru wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Duharanire kubaho neza twita ku buzima bwo mu mutwe bwa buri wese” bahawe ibiganiro bitandukanye byatanzwe n’impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe, imikino n’imyidagaduro nabyo byahawe umwanya mu rwego rwo gukangurira Imfungwa n’Abagororwa bari muri gereza kubikunda, kuko biri mu bintu bifasha mu kubungabunga ubuzima bwabo bwo mu mutwe, bijyanye nuko iyo ubirimo biguhuza mu ntekerezo bigatuma n’ubwonko bukora neza iyo ibisoje ukaruhuka.
Mu kwizihiza uyu munsi abagororwa ba Gereza ya Nyamagabe bishimiye amahugurwa bahawe ku buzima bwo mu mutwe yatanzwe n’umuryango utegamiye kuri Leta akaba n’umufatanyabikorwa wa RCS, Good News for Peace and Development aho batanze amahugurwa ku bagororwa bazajya bafasha bagenzi babo bafite ibibazo byoroheje by’ubuzima bwo mu mutwe bitaragera ku rwego rukomeye, bakabashya kubitaho bagerageza kubaganiriza mu rwego rwo kumenya ikibazo bafite kuko akenshi hari ibimenyetso bibanza kugira ngo ikibazo cy’uburwayi bwo mumutwe bugaragare.
Nkuko bimaze kugaragara ko mu Rwanda indwara zo mu mutwe zikomeje kwiyongera, no muri gereza naho ubu burwayi burahari, unarebye wasanga abafunze bafite ibyago byinshyi byo kurwara izi ndwara bitewe ahanini no kunanirwa kwakira ibihano bahawe, kuremererwa n’ibyaha bikomeye baba bakekwaho cyangwa bahamijwe, guhindura ubuzima babagamo mbere yo gufungwa ndetse no gutandukana n’imiryango n’incuti zabo ibyo byaba mu bintu biri imbere mu byatuma ubu burwayi bugaragaramo cyane.
Mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, RCS ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), yagerageje guhugura abaforomo kuri buri gereza bashobora gufasha abagaragaza ibibazo by’ubuzima bwo mutwe ndetse iri muri gahunda yo gushyira kuri buri gereza abakozi b’inzobere mu buzima bwo mu mutwe aho biteganyijwe ko byibuze buri gereza igomba kuba ifite umukozi umwe w’ inzobere mu buzima bwo mumutwe.
Gahunda yo gushira umukozi kuri buri gereza ushinzwe gukurikirana ubuzima bwo mu mutwe yamaze gutangira kuko Gereza esheshatu arizo Nyarugenge, Rwamagana, Huye, Nyanza, Gicumbi na Ngoma zamaze kubabona n’izindi bikaba biri mu nzira aho bazajya bashyirwa mu myanya kubabifitiye ubushobozi.